Col (Rtd) Jeannot K. Ruhunga yakuwe ku buyobozi bwa RIB yari ariho kuva mu 2017, asimburwa na Col. Kayigamba Pacifique.
Byatangarijwe mu myanzuro y’inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 26 Werurwe 2025 iyobowe na Perezida Kagame.
Nk’umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Col (Rtd) Jeannot K. Ruhunga, yakoze ibikorwa bitandukanye byo kurwanya ibyaha no gutanga ubutabera mu ngeri zose.
Col. Kayigamba Pacifique Kabanda wamusimbuye, asanzwe ari Umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda (RDF).
Mbere yo guhabwa uyu mwanya, yakoze inshingano nyinshi zitandukanye mu nzego z’Ubutabera bwa gisirikare.
Muri Gicurasi 2024, yagizwe Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare. Guhabwa izi nshingano, n’ikimenyetso cy’uko afite ubunararibonye n’ubushobozi mu bijyanye n’ubutabera bwa gisirikare.
Izi mpinduka, n’imwe mu ngamba Leta y’u Rwanda ishyiraho mu gukomeza kunoza imikorere y’inzego zose mu gihugu zirimo n’Ubutabera.
Amafoto

