Cheikh Djibril Ouatara yasinyiye APR FC amasezerano y’Amezi 18

0Shares

Umukinnyi mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Burkina Faso, Cheikh Djibril Ouatara, yasinyiye Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR FC, kuzayikinira mu gihe cy’Amezi 18.

Yashyize umukono kuri aya masezerano nyuma yo kugera i Kigali ku rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Mutarama 2025.

Uyu mukinnyi w’Imyaka 25 nk’uko urubuga nkoranyambaga rwa Wikipedia rubigaragaza, yasinyiye APR FC nyuma y’uko JS Kabylie yo muri Algeria iseshe amasezerano bari bafitanye.

Mbere yo kwerekeza muri Algeria, Outtara yanyuze mu Ikipe ya AS Berkane yo muri Morocco.

Muri AS Berkane, yahegukanye igikombe cya CAF Confederations Cup n’ibindi bibiri by’igikombe cy’Igihugu (Throne Cup).

Outtara yiyongereye kuri Denis Omedi na Hakim Kiwanuka, APR FC yasinyishije mu ntangiriro za Mutarama 2025, mu rwego rwo kwiyubaka.

Imbere mu gihugu, APR FC ihanganiye igikombe cya Shampiyona n’icy’Amahoro, cyane ko ku Mugabane w’Afurika yakubitiwe ahareba inzega.

Aba bakinnyi bategerejwe kwiyerekana ku ikubitiro mu mikino y’irushanwa ry’Intwari, riteganyijwe tariki ya 28 Mutarama 2025. APR FC izahura na AS Kigali, ikipe izakomeza izahure ku mukino wa nyuma n’izaba yarusimbutse hagati ya Rayon Sports na Police FC.

Nyuma y’irushanwa ry’Intwari bazahita bafatiraho n’imikino yo kwishura ya Shampiyona, izatangira tariki ya 07 Gashyantare 2025.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *