Charles Bbaale yicaje Rayon Sports ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Musanze

0Shares

Ikipe ya Rayon Sports FC iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda y’ikiciro cya mbere n’amanota 17, nyuma yo gutsindira Musanze FC kuri Sitade Ubworoherane mu mukino w’umunsi wa cyenda wakinwe kuri uyu wa 06 Ugushyingo 2024.

Muri uyu mukino wari wahuruje imbaga, impande zombi zatandukanyije n’igitecyo cya rutahizamu mpuzamahanga ukomoka muri Uganda, Charles Bbaale yatsinze ku munota wa 50.

N’igitego cyabonetse nyuma y’uko abakinnyi ba Rayon Sports bavudukanye aba Musanze, maze kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin yunyuguza ba myugariro ba mukeba, aha umupira mwiza Bbaale nawe wahise anyeganyeza inshundura.

Iyi ntsinzi yabaye iya gatanu yikurikiranye Rayon Sports FC ibonye, mu gihe ku ruhande rwa Muhire Kevin wari umupira wa 7 uvamo igitego yari atanze.

Ku ruhande rwa Musanze FC, ba rutahizamu bayo Solomon Adeyinka na Johnson Adeshola bakomanze inshuro zirenze imwe ku izamu rwa Rayon Sports, ariko biranga biba iby’ubusa.

Mu yindi mikino yakinywe kuri uyu wa gatatu, Muhazi FC yatsindiye i Ngoma, Amagaju FC ibitego 3-0, Marine FC itsindira AS Kigali kuri Sitade yitiriwe Pelé i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, ibitego 2-1, mu gihe i Nyamata mu Karere ka Bugesera, Bugesera FC yaguye miswi ya 0-0 na Gorilla FC, ibi kandi ni nako byagenze mu mukino wabereye kuri Sitade Umuganda mu Karere ka Rubavu wahuye Etincelles FC na Rutsiro FC.

Nyuma y’iyi mikino, Rayon Sports ifite amanota 17, Gorilla FC iyigwa mu ntege n’amanota 16 mu gihe Police FC iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 15.

Amafoto

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *