CHAN 2025Q: Amavubi yiyunze n’abafana nyuma yo kumvisha Djibouti

0Shares

Nyuma yo gutsindwa igitego 1-0 tariki ya 26 Ukwakira 2024 mu mukino ubanza wo gushaka itike ya CHAN 2025, kuri uyu wa Kane, Amavubi yari ahanzwe amaso y’icyo aza gukora mu mukino wo kwishyura yari afitanye na Djibouti.

Bitandukanye n’uko yitwaye mu Cyumweru gishize, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, yakoze ibyo yasabwaga n’abafana batari bacye bari muri Sitade Amahoro i Remera mu Mujyi wa Kigali, inyagira Djibouti ibitego 3-0, ihita inayisezerera ku giteranyo cy’ibitego 3-1 mu mikino yombi.

Muri uyu mukino, ibitego bibiri byatsinzwe na Olivier Dushimimana ku munota wa 11 n’uwa 24, mu gihe icya gatatu cyatsinzwe na Tuyisenge Arsene ku munota wa 90.

Iyi ntsinzi yatumye abari muri Sitade barimo n’Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame batahana akanyamuneza, cyane ko Amavubi yaherukaga gutsinda ibitego 3 mu 2021 ubwo yatsindaga Togo mu mikino ya CHAN.

Bitandukanye na 11 yari yatangije mu mukino ubanza, Umutoza w’Amavubi  Frank Spittler Torsten kuri iyi nshuro yari yimbaje Muhawenayo Gadi mu Izamu wasimbuye Niyongira Patience.

Muri ba myugariro, i buryo Byiringiro Gilbert yari yasimbuye Omborenga Fitina, mu gihe mu b’imbere, Pacifique Ngabonziza yasimbuye Arsene Tuyisenge, Gilbert Mugisha asimbura Ramadhan Niyibizi, Taiba Mbonyumwami yicaza Osee lyabivuze.

Rugikubita, ku munota wa mbere, Kevin Muhire yakinanye neza na Olivier Dushimimana, gusa Muhire ateye umupira mu izamu yamurura inyoni.

Iminota hafi 10 ya mbere y’umukino, yashize u Rwanda ruri gushyira igitutu kigaragara kuri Djibouti, mu gihe yarwanaga no kurinda igitego yari yatsinze mu mukino ubanza.

Ku munota wa 11 w’umukino, Dushimimana Olivier yakinanye neza na Muhire Kevin, baruhukira mu Izamu rya Sulait Luyima utamenye uko bigenze, igitego kiba kinyoye gutyo. 

Nyuma y’iminota 2 gusa, Dushimimana yongeye kubona amahirwe yo gutsinda ikindi gitego ku mupira yahawe na Gilbert Mugisha ariko aya mahirwe ayatera inyoni.

Djibouti yacungiraga hafi, ku munota wa 19 yabonye amahirwe yo kwishyura, aho Youssouf Farada yakinanye neza na Mahad Abdi, ariko barekuriye umupira mu Izamu ukorwaho na Muhawenayo Gadi awushyira muri Koruneri.

Amavubi yahise akanguka abona ko ibintu bikomeye, bityo ku munota wa 24, Muhire yongera gukinana neza na Dushimimana Olivier uzwi nka Muzungu, wacenze ba myugariro ba Djibouti, atsinda igitego kinogeye amaso.

Nyuma y’iki gitego, Amavubi yatangiye guhumeka, kuko yari amaze kwishyura umwenda w’igitego yari yatsinzwe mu mukino ubanza, ndetse aninjije n’igitego cy’intsinzi.

Mbere y’uko amakipe yombi ajya kuruhuka, ku munota wa 40, Gabriel Dadzie wari wababaje Amavubi mu mukino ubanza, yari agiye kubisubiramo, Imana y’i Rwanda ikinga Akaboko.

Mu minota 5 ya nyuma y’umukino, ku wa 44 n’uwa 45, Taiba Mbonyumwami na Muhire Kevin babonye amahirwe yo kujyana amakipe yombi mu karuhuko Amavubi afite ibitego 3-0, ariko ntacyo byatanze.

Igice cya kabiri cyatangiye Djibouti igaragara nk’ishaka kwishyura, mu gihe Amavubi yari akiri mu byishimo bw’ibyo yari yagezeho mu gice cya mbere.

Gusa, nyuma y’iminota 4 yahise akanguka, kuko ku munota wa 49 w’umukino, Mugisha Gilbert yacenze nezaAhmed Mohammed wari umurinze, ahaye umupira Ruboneka Jean Bosco aho kuwutsinda, awohereza hanze.

Ku munota wa 55 w’umukino, Djibouti yijajaye, Yabe Isman akinana na Farada, gusa Muhawenayo wari uri maso, ababera ibamba.

Amavubi yongeye gukomanga imbere y’Izamu rya Djibouti ku munota wa 57, Umupya Muhire Kevin yateye ukurwamo neza n’Umunyezamu Luyima.

Dadzie yari agiye guhindukiza Muhawenayo ku munota wa 61 nyuma y’uko acenze myugariro Yunusu Nshimiyimana, ariko Muhawenayo Gadi amubera ibamba.

Umutoza w’Amavubi,  Frank Spittler Torsten wabonaga Djobouti ishaka kumwigaranzura, ku munota wa 71 yinjije mu kibuga rutahizamu wa Vision FC Onesme Twizerimana na Arsene Tuyisenge basimbuye Dushimimana Olivier na  Mbonyumwami Taiba.

Abdirahman Hadi wa Djibouti nawe yahise abigenza atyo, yinjiza mu kibuga Awaleh Gedo wasimbuye Hassan Hussein ku munota wa 74.

Ku munota wa 78 w’umukino, Mugisha Gilbert bahimba akabyiniriro ka Barafinda, yanyeganyeje inshundura mu mupira yahawe na Tuyisenge Arsene ‘Tuguma’ gusa Umusifuzi w’Umugande William Oloya asifura ko yari yaraririye.

Mu minota 10 ya nyuma y’umukino, Frank Spittler Torsten yongeye gukora impinduka, yinjiza mu kibuga Omborenga Fitina wasimbuye Byiringiro Gilbert bahimba Kagege.

Ku munota wa 90 w’umukino, Tuyisenge Arsene yatsinze igitego cya gatatu ku mupira yahawe na Mugisha Gilbert. Iki gitego cyahise kiyoyora amahirwe yose Djibouti yari isigaranye yo gukomeza.

Mu ijonjora rikurikira, u Rwanda ruzahura n’ikipe izarokoka hagati ya Sudani y’Epfo na Kenya.

Mu mukino ubanza wahuje aya makipe yombi, Sudani y’Epfo yari yatsinze Kenya ibitego 2-0. Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 03 Ugushyingo 2024, ukazabera muri Uganda kubera ko Sudani nta kibuga cyemewe na FIFA na CAF bafite.

Imikino y’Irushanwa rya CHAN 2025, izakinirwa mu bihugu bya; Uganda, Kenya na Tanzaniya, hagati ya Mutarama na Gashyantare mu Mwaka utaha.

Amafoto

Image

Image

May be an image of 1 person, playing American football and text

No photo description available.

Image

Image

Image

Image

No photo description available.

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *