Champions League: Inter Milan irakira Barcelona mu mukino wo kwishamo izakina Finale

Kuri uyu wa Kabiri, Sitade San Siro cyangwa se Giuseppe Meazza, irakira umukino uza gusiga hamenyekanye imwe mu makipe azakina umukino wa nyuma wa UEFA Champions League y’uyu mwaka w’i 2025.

Uyu mukino utenyijwe ku isaha ya saa 21:00, n’uwo kwishyura wa ½ Inter Milan iza kwakiramo FC Barcelona.

Mpera y’uko amakipe yombi acakirana, umukino ubanza wayahurije kuri Estadi Olímpic Lluís Companys ku wa gatatu w’Icyumweru gishize, warangiye aguye miswi y’ibitego 3-3.

Ku ruhande rwa Inter Milan, biravugwa ko igiye gukina uyu mukino idafite kapiteni wayo, Umunya-Argentine, Lautaro Martinez wavunikiye mu mukino ubanza. Gusa, yaraye akoze imyitozo wenyine atari mu bandi.

Martinez uri muri ba kizigenza ba Inter, yavunitse amaze kuyitsindira ibitego 8 muri UEFA Champions League y’uyu mwaka.

Gusa, n’ubwo idafite Martinez, irishimira ko yagaruye mu kibuga, myugariro w’Umufaransa, Benjamin Pavard.

Ntabwo birantega muri uyu mukino ziri ku ruhande rwa Inter gusa, kuko na FC Barcelona naho ntaho bukikera.

Mu bwugarizi bwa FC Barcelona, igiye gukina uyu mukino idafite ba myugariro Jules Kounde na Alijandro Balde.

N’ubwo inyuma bitameze neza, irishimira ko mu ruhande ruzatira, yagaruye mu kibuga rutahizamu w’Umunya-Polonye, Robert Lewandowski wari umaze iminsi yaravunite. Mbere yo kuvunika, yari amaze kuyitsindira ibitego 41 muri uyu mwaka w’imikino.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *