Cecafa Kagame Cup: APR FC yatangiranye intsinzi imbere ya Singida 

Igitego rukumbi cya Victor Mbaoma ku munota wa 22 gusa w’umukino, cyafashije Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR FC, gutangira neza Irushanwa riterwa inkunga na Perezida Kagame, Cecafa Kagame Cup, riri gukinirwa muri Tanzaniya na Zanzibar.

Iki gitego, Mbaoma yagitsinze Singida Black Stars, mu mukino wa mbere wo mu itsinda rya gatatu wakinwe mu ijoro ryakeye.

Mugisha Gilbert na Niyibizi Ramadhan bari bagiriwe ikizere cyo kubanza mu kibuga n’Umutoza Darko Novic, batangiranye amashagaga ndetse badaha amahwemo iyi kipe yari mu rugo.

Bitewe n’uburangare bw’Umunyezamu wa Singida, umunota wa 22 gusa wari uhagije ngo Mbaoma amurunguruke.

Nyuma y’iki gitego, Singida yashyuhanye APR FC, ishaka kwishyura byihuse, ariko ba myugariro bayo, Clement Niyigena na Yunusu Nshimiyimana bayibera ibamba.

Igitutu cyakomeje ku ruhande rwa APR FC, umutoza Novic yongera imbaraga hagati, yinjiza mu kibuga Umunya-Ghana, Seidu Dauda wasimbuye Mugisha Gilbert mu rwego rwo guha amahwemo ba myugariro botswaga igitutu buri kanya na Singida,

Duada yongeye gutuma APR FC ihumeka, ndetse Mbaoma yongera kubona imipira imbere y’izamu n’ubwo ntacyo yayibyaje kirenze igitego yari yatsinze.

Mu minota 10 ya nyuma, Novic yashyize mu kibuga abakinnyi bashya iyi kipe iheruka kugura, Richmond Lamptey na Alioune Souane basimbuye Niyibizi na Mbaoma.

Umukino warangiye ari igitego 1-0, bifasha APR FC kuyobora itsinda rya gatatu n’amanota 3, nyuma y’uko abo barisangiye, Villa Sports Club yo muri Uganda na Al Merrikh yo muri Sudani y’Epfo zaguye miswi.

Amafoto

Image

Image

Image

Army side Clement Niyigena with the ball

APR FC players celebrate  attacker Victor Mbaoma's goal  as APR FC beat Singida FC 1-0 during their first game in Group C of the 2024 CECAFA Kagame Cup in Tanzania on Tuesday, July 9. Courtesy

Star striker Victor Mbaoma scored the only goal of the game as APR FC beat Singida Big Stars 1-0 in Group C opening match of the 2024 CECAFA Kagame Cup held at KCM Stadium on Tuesday, July 9-courtesy

The New Times

The New Times

The New Times

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *