Mu gihe guhera tariki ya 09 kugeza ku ya 21 Nyakanga 2024, mu gihugu cya Tanzaniya na Zanzibar hazaba hakinirwa imikino ya CECAFA, amakipe yamaze kumenya amatsinda aherereyemo.
Tombora yo gushyira amakipe mu matsinda, yabereye muri Situdiyo za Azam TV i Dar es Salaam kuri uyu wa Gatatu tariki ya 03 Nyakanga 2024.
Yasize Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR FC ishyizwe mu itsinda rya gatatu, isangiye na Villa Sports Club yo muri Uganda, Singida Black Stars yo muri Tanzaniya na Al Mereikh yo muri Sudani y’Epfo.
Iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda, imaze kwegukana iri rushanwa riterwa inkunga na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Kagame Paul, inshuro eshatu (2004, 2007 na 2010).
Gusa, kuva icyo gihe, Imyaka ibaye 14 itazi uko iki gikombe gisa.
Kuva mu 2021, iri rushanwa ntabwo ryakinwe, hashingiwe ku ngaruka za Covid-19
Ikipe ya Express FC yo mu gihugu cya Uganda yegukanye iri rushanwa ubwo riheruka gukinwa, no kuri iyi nshuro yagarutse, izanywe no kurwana ku gikombe yegukanye yiyushye Icyuya.
Uretse amakiep yo muri CECAFA azitabira iri rushanwa, Ikipe ya Red Arrows FC yo mu gihugu cya Zambiya, niyo mushyitsi rukumbi waritumiwemo.
Uko tombora yagenze:
Itsinda rya mbere
Coastal Union (Tanzania)
Al Wadi (Sudan)
JKU (Zanzibar)
Dekaheda FC (Somalia)
Itsinda rya kabiri
Al Hilal (Sudan)
Gor Mahia (Kenya_
Red Arrows (Zambia)
Telecom FC (Djibouti)
Itsinda rya gatatu
Sports Club Villa (Uganda)
APR FC (Rwanda)
Singida (Tanzania
Al Mereik( South Sudan).