Cabo Delgado: Maj Gen Alex Kagame yakiriye Umuyobozi wa Polisi ya Mozambique

0Shares

Kuri iki Cyumweru, Umuyobozi wa Polisi w’igihugu cya Mozambique, IGP Bernardino Raphael ari kumwe n’abandi bayobozi ba polisi bo mu Ntara ya Cabo Delgado barimo umuyobozi mukuru wa Polisi muri iyi ntara Assane FIQUIR n’abandi, basuye icyicaro gikuru cy’inzego z’umutekano z’u Rwanda kiri Mocimboa da Praia muri iki gihugu.

Maj Gen Alex Kagame uyoboye inzego z’umutekano z’u Rwanda muri iki gihugu, yasobanuriye iri tsinda uko umutekano wifashe mu duce twa Mocimboa da Praia, Palma na Ancuabe twose two mu Ntara ya Cabo Delgado.

Inzego z’umutekano z’u Rwanda nizo zifite mu nshingano gucungira umutekano utu duce.

IGP Bernardino Raphael yashimiye inzego z’umutekano z’u Rwanda ku kazi gakomeye zikomeje gukora mu kubungabunga amahoro n’umutekano muri utu duce nyuma yo kurwanya ibyihebe byari bimaze igihe biyogoza Intara ya Cabo Delgado muri iki gihugu.

Muri Nyakanga 2021 ni bwo u Rwanda rwatangiye kohereza Ingabo na polisi kurwanya ibyihebe mu ntara ya Cabo Delgado.

Kuva icyo gihe inzego z’umutekano z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique zarwanyije ibyihebe byari byarigaruriye Intara ya Cabo Delgado, aho kugeza ubu amahoro yagarutse, ndetse n’abaturage bakaba barasubiye mu byabo.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, aherutse gutangaza ko gukemura ibibazo by’umutekano muri iyi Ntara bigeze kuri 80%, aho 20% bisigaye na byo bizakemuka.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *