Butaro hatashywe Icyumba cy’Ubuvuzi bwo kubaga Abana barimo n’abarwaye Kanseri

Mu bitaro bya Butaro biherereye mu Karere ka Burera, hatashywe icyumba kigenewe by’umwihariko ubuvuzi bwo kubaga abana bafite indwara zitandukanye zirimo na kanseri.

Abahivuriza barishimira ko bibaruhuye ingendo kuko batazongera koherezwa i Kigali.

Ni icyumba kigizwe n’ibikoresho byagenewe kubaga abana, undi mwihariko ni ibishushanyo by’abana bitatse iki cyumba ku buryo abana bahabwa ubuvuzi butabatera ubwoba nk’uko Dogiteri Niyinkunda Innocent uvura indwara zibagwa mu bitaro bya Butaro yabisobanuye.

Iki cyumba kije gufasha kandi abanyeshuri biga muri Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi ya Butaro.

Dr Ntihumbya Jean Baptiste ushinzwe ireme rya serivise z’Ubuvuzi muri iyo Minisiteri y’Ubuzim, avuga ko kubaka ibi bikorwaremezo bigamije koroshya itangwa rya serivise z’ubuzima.

Icyumba gitangirwamo ubuvuzi bwo kubaga abana mu bitaro bya Butaro cyuzuye gitwaye miliyoni zisaga 450 z’amafaranga y’u Rwanda.

Cyatangiye gutangirwamo izo serivise mu kwezi kwa 6 uyu mwaka, uretse ibikoresho bikigize, hari n’abaganga b’inzobere barimo n’uwagenewe gusinziriza abana utarabaga muri ibi bitaro mbere. (RBA)

Amafoto

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *