Polisi y’u Rwanda yagaragaje ko nyuma y’ukwezi mu Kigo cya Polisi y’u Rwanda gishinzwe Ibizamini n’Impushya zo gutwara Ibinyabiziga za burundu hatangiye gukorerwa ibizamini mu buryo bw’ikoranabuhanga, abagera 2621 bamaze gukora ibizamini by’impushya za burundu naho 4061 bakoze iby’iz’agateganyo, muri bo abatsinze bari ku kigero cya 40%.
Abatsindira muri iki kigo kiri mu Busanza ho mu Karere ka Kicukiro bari hejuru ugereranyije n’abasanzwe bakorera ibizamini ahandi, bo batsinda ku kigero kiri hagati ya 25-30%.
Muri iki kigo hakorerwa ibizamini buri munsi ndetse uwiyandikishije gukora ahabwa amabwiriza ndetse akabanza no kumenyerezwa imihanda anyuramo mu kibuga cyabigenewe.
Bamwe mu bitabiriye gukora ibi bizamini mu buryo bw’ikoranabuhanga bavuga ko ubu buryo bworoheje iyi serivisi ndetse bunatuma abatahana akangononwa ko batsinzwe bagabanuka.
Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bugaragaza ko iri koranabuhanga ryatumye n’umubare w’abiyandikisha bakanakora ibizamini byo gutwara ibinyabiziga wiyongera kandi bagatsinda ari benshi ugereranyije n’abakora ibi bizamini mu buryo busanzwe.
Umuyobozi ushinzwe ibizamini muri iki kigo CSP Emmanuel Hitayezu yagaragaje ko ugiye gukora ikizamini abanza no kumenyerezwa aho akorera.
Taliki ya 6 Gicurasi 2024 ni bwo mu Kigo cya Polisi gishinzwe Ibizamini n’Impushya zo gutwara Ibinyabiziga hatangiye gukorwa ibizamini mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Abamaze gukora ibi bizamini ni 2621 bakoreye impushya za burundu mu gihe 4061 bakoze iby’iz’agateganyo aho abatsinze bari ku kigero cya 40%.
Polisi y’u Rwanda igaragaza ko abakora mu buryo bwa gakondo batsinda ku kigero kiri hagati ya 25% na 30%. (RBA)
Amafoto