Burundi: Madamu Jeanette Kagame yitabiriye Inama yiga ku Iterambere rishingiye ku Mugore

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 09 Ukwakira 2023, i Bujumbula ku Murwa w’Ubukungu w’Igihugu cy’Uburundi, hatangiye Inama y’Ihuriro ryo ku rwego rwo hejuru ihuza b’Abakuru b’Ibihugu ku Mugabane w’Afurika.

Iyi Nama igiye kuba ku nshuro ya Kane (4), biteganyijwe ko izamara Iminsi Itatu (3).

Bimwe mu biteganyijwe kwigirwa muri iyi nama, harimo uburyo bwo kubyara abo Umuryango ushoboye kurera (Kuboneza Urubyaro), guhangana n’ikibazo k’Imirire Mibi ndetse no kwigira hamwe ibijyanye n’ubwiyongere bw’abatuye uyu Mugabane.

Abafasha b’Abakuru b’Ibihugu bine birimo u Rwanda, Kenya, Zanzibar n’Uburundi nibo bayitabiriye.

Aba ni; Burundi: Madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Jeanette Kagame, Rachel Ruto wa Kenya, Mariam Mwinyi wa Zanzibar na Angeline Ndayishimiye w’Uburundi.

Mu gihe, abafasha b’abakuru b’Ibihugu bya Côte d’Ivoire na Guinée Equatoriale bohereje ababahagarira muri iyi Nama.

Abandi bayitabiriye ni abahagarariye Imiryango mpuzamahanga nka;ONU, Ubumwe bwa Afurika, UNICEF n’indi…..

Amakuru ajyanye n’iyi Nama THEUPDATE yabonye, ni uko yatumijwe na Angeline Ndayishimiye, Umufasha wa Perezida w’Uburundi, binyuze mu rwego rw’umukuru w’Igihugu cy’Uburundi rushizwe iterambere OPDD.

By’umwihariko, aba Bafasha b’abakuru b’Ibihugu, bahuye mu rwego rwo gufasha Ibihugu baturukamo kugira ubuzima buzira umuze no  guhangana n’ibibazo byugarije abagore n’abakobwa

Bahurije ku ntego igira iti:“Uruhare rwo kuboneza Urubyaro mu Muryango nk’inzira iboneye yo gufungura  (Kurya) neza no gushyigikira iterambere rirambye”.

Madamu Ndayishimiye asobanura ko bahisemo iyi ntero bashingiye ku buryo ubwiyongere bw’abatuye Isi bukomeje gutera inkeke, iri rikaba ridasigana no kugira ingaruka ku Iterambere ry’Ibihugu muri rusange.

Ati:“Iyo Umugore abyaye Indahekana, Ubuzima bwe bujya mu kaga. Iyo Umubare w’abagize Umuryango ukomeje kwiyongera, amikoro yawo nayo aragabanuka, ubukene n’indwara bigakomeza kwiyongera, kujya nabi bigashinga imizi ndetse n’amakimbirane yo mu Miryango by’umwihariko ashingiye ku Mitungo n’ibindi bibazo”.

Abatambukanyi b’abakuru b’ibihugu ba Côte d’Ivoir na Guinée Equatoriale barungitse intumwa.

Amafoto

Angeline Ndayishimiye, Umufasha wa Perezida w’Uburundi, Evariste Ndayishimiye niwe watangije iyi Nama ku mugaragaro.

 

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *