Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje umwanzuro ku mukino wa shampiyona w’umunsi wa 28 wari wahuje Bugesera FC na Rayon Sports FC ugasubikwa.
Icyemezo cyo gusubika uyu mukino, cyafashwe n’uwari komiseri wawo, Munyemana Hudu, nyuma y’uko bamwe mu bafana ba Rayon Sports bari mu Sitade ya Nyamata aho wakiniwe, batishimiye uburyo Ngaboyisonga Patrick wari wahawe gukiranura impande zombi yitwaye.
Wahagaze ku munota wa 57, nyuma ya Penaliti yatwanzwe na Ngaboyisonga avuga ko Hakim Bugingo wa Rayon Sports yategeye mu rubuga rw’amahina rutahizamu wa Bugesera.
Ni mu gihe kandi abafana bavuga ko yari yirengagije ikosa ryo mu rubuga rw’amahina rwa Bugesera FC ryari ryakorewe Biramahire.
Iki cyemezo nicyo cyabaye nyirabayazana. Umukino usubikwa, Bugesera FC yari ifite ibitego 2 ku busa bwa Rayon Sports.
FERWAFA yatangaje ko uzasubukurwa tariki ya 21 Gicurasi 2025, ugakomereze ku munota wa 57 wari ugezeho.
Uretse iyi minota, Ibitego bizaguma uko byari bimeze, ndetse hiyongereho ko uzakinwa nta bafana bahari ku mpande zombi.
Biteganyijwe kandi ko uzatangira ku isaha ya saa cumi z’Igicamunsi [16:00], usifurwe na Patrick Ngaboyisonga n’abari bamwungirije nk’uko byari bimeze ku wa Gatandatu ushize ubwo wasubikwaga.
Ku kijyanye n’abakinnyi bari biyambajwe kuri buri ruhande, nabo ntakigomba guhindukaho. Buvuze ko nta muntu mushya wakongerwamo cyangwa ngo akurweho.
THEUPDATE yabonye amakuru ko n’ubwo nta bafana bemewe, buri kipe yemerewe abantu batatu [3] gusa. Bagizwe na: Perezida w’ikipe, Visi Perezida wayo n’Umunyamabanga.
FERWAFA kandi ivuga ko yafashe iki cyemezo, yisunze ingingo ya 21 y’amategeko yayo ngengamyitwarire.
Biravugwa kandi ko Abafana ba Rayon Sports bashobora kutazongera kwemererwa kureba imikino ibiri isigaye ya shampiyona, hasigaye ku myitwarire yabaranze muri uyu mukino bahuyemo na Bugesera FC.
Rayon Sports iri mu rugamba rwo gushaka igikombe cya shampiyona, iheruka mu mwaka w’imikino w’i 2018-19.
N’ubwo umwanzuro wa FERWAFA wagiye hanze, amakipe yombi [Bugesera FC na Rayon Sports] ntacyo barabivugaho.
Mu gihe haramuka ntagihindutse, biteganyijwe ko uyu mukino uzakinwa nk’uko FERWAFA yabigennye.
- Ibyavuye muri uyu mukino byavuzweho n’ingeri zose
Nyuma y’uko uyu mukino usibitswe, Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Nelly Mukazayire, yanditse ku rukuta rwa X yahoze ari Twitter agira ati:“Nk’ubuyobozi twamenye ibyabaye kandi hari gukorwa ibishoboka ngo haboneke umuti urambye ku bibazo nk’ibi. Yashimangiye ko igisubizo kizatangwa mu buryo bwihuse kandi bunogeye igihugu n’umupira w’amaguru muri rusange”.
Minisitiri w’Urubyiruko, Umuco n’Ubuhanzi, Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, yasabye urubyiruko kwitwara neza no kwirinda kwigaragambya mu gihe hari ibibazo nk’ibi. Yagaragaje ko hakenewe kwihangana no kugendera ku nzira zemewe mu gutanga ibitekerezo.
Abakinnyi ba Rayon Sports barimo Omar Gning na Azziz Bassane ntibigeze baceceka.
Babinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, bavuze ko ibyabaye ari isoni ku mupira w’amaguru mu Rwanda. Bashimangiye ko hakwiye impinduka mu bijyanye n’imisifurire no kubahiriza amahame y’umukino.
Ku ruhande rwa Rayon Sports, ubuyobozi bwatangaje ko bwababajwe cyane n’ibyabaye kuri Sitade ya Bugesera.
Mu itangazo ryabwo, basabye ko hafatwa ingamba zihamye kandi zinoze kugira ngo ibintu nk’ibi bitazasubira. Bashimangiye ko uburenganzira bw’amakipe n’abafana bukwiye kurindwa ariko hagashingirwa ku mahame y’imyitwarire myiza.
Amafoto
