Burera: Uko yaciwe Urutoki n’Umugabo we nyuma yo kutavuga rumwe ku Biyobyabwenge

0Shares

Mukanoheri utuye mu Karere ka Burera mu Murenge wa Cyanika mu Mudugudu wa Munini, Akagari ka Kagitega, amaze Imyaka Ine (4) ari mu gahinda yatewe n’Umugabo we wamuciye Urutoki bapfa Ibiyobyabwenge nyuma uyu Mugabo agahungira mu gihugu cya Uganda.

Mukanoheri avuga ko kuva yabana n’uyu mugabo we nta na rimwe bigeze bashyirahamwe bitewe n’Ibiyobyabwenge uyu mugabo yanywaga.

Ati:”Igihe cyose yabaga yasinze kubera za kanyanga n’urumogi. Yabinyweraga muri Santere hakaba n’ubwo anyuze inzira zitemewe akinjira mu gihugu cya Uganda, yagera mu rugo atahutse akadushyiraho amahane, ibintu byose byo mu nzu akamenagura, abaturanyi bikabarengaga”.

Yunzemo ati:”Yagiraga umugore wa kabiri. Twagiraga agahenge iyo yabaga yaraye yo cyangwa akarara mu Kabari. Igihe kimwe yatashye yiyahuje Ibiyobyabwenge ubona yabishe, mu maso he yabaye nk’ah’Igisimba. Nibwo yahise asingira (afata) Umuhoro (Umupanga) antema mu Kiganza, Urutoki rw’Igikumwe ruhita ruvaho. Yantemye ampora ko nemeye ko umwana wacu ajya kwiga mu gihe we yashakaga ko ava mu Ishuri burundu”.

Ubwo yamaraga kumutema, yabanje kujya yihishahisha ngo adafungwa, nyuma nibwo yaje gutoroka ajya Uganda ari naho aba kuri ubu.

Iyo avuga ubu buhamya, agaragara nk’ufite agahinda kenshi n’amarira amuzenga mu maso.

Avuga ko ibi abiterwa n’uko imwe mu mirimo yakoraga ikamufasha gutunga Urugo atakiyibasha, n’ibyo agerageje gukora usanga bitari ku muvuduko nk’uwo yahoraye ikiganza cye kikiri kizima.

Ati:”Nari ntunzwe no guca inshuro ngatunga umuryango ndetse nkabonera n’Umwana ibikoresho by’Ishuri kuko Umugabo yari yarahakanye ko atazigera abimuha kuko ngo nawe yize atagira Inkweto cyangwa icyo yandikaho. None kuri ubu ntabwo nabasha gufata Isuka ngo mpinge n’umutabo umwe, yewe n’imirimo yo mu Rugo ni nkaho ntakiyishoboye kuko iyo mbigerageje akaboko karandya”.

Ibiyobyabwenge bigaragara mu rubyiruko n’abakuze. Bamwe barabicuruza, bakabinywa ndetse bakanabitunda. Ni mu gihe abaturage bakomeje kugaragaza ko bibahangayikishije.

Mu bukangurambaga buheruka kubera mu Murenge wa Cyanika mu Cyumweru gishize mu rwego rwo kwerekana ububi bwabyo n’ingamba zafatwa mu kubirwanya bwateguwe n’Umuryango Never Again Rwanda bukitabirwa n’Urubyiruko, abakuze n’inzego z’umutekano by’umwihariko abo mu Mirenge itanu mu igize aka Karere, uyu muryango wagaragaje uburyo bidindiza iterambere n’imitekerereze y’ababyishoyemo.

Nsabimana Robert umuyobozi wa Never Again Rwanda mu Karere ka Burera yagize ati:”Iyo dusesenguye tubona neza aho gushyira imbaraga cyane ko ari mu Rubyiruko kuko ari ho hagaragara umubare munini w’ababigaragaramo.

Mu gihe cy’Amezi atatu ashize, Polisi yo mu Mirenge ya Cyanika na Kagogo yari imaze gufata Litiro 234 za Kanyanga, Amapaki 680 ya Chief Waragi, Amapaki 1246 ya Rasta Gin, Amapaki 2961 ya Crani Waragi Gin, Amapaki 120 ya Blue Sky n’Amapaki 256 ya Stamina Vodka.

Ibiyobyabwenge byafatiwe mu Mirenge igize Akarere ka Burera bigizwe n’Amacupa 497 ya Rasta Gin na 40 ya Chief Waragi byamenewe imbere y’abaturage ku bufatanye na Polisi

 

Abaturage basabwe kujya batangira amakuru ku gihe kuko bifasha mu kuburizamo imiganbi y’abatunda, banywa ndetse banagurisha Ibiyobyabwenge, umugambi wabo utaragerwaho.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *