Mu karere ka Burera hari abaturage bo mu Murenge wa Kivuye bavuga ko bamaze imyaka igera kuri 6 bangirijwe imitungo ubwo hakorwaga umuyoboro w’amazi wa Nyabizi-Kivuye, ariko kugeza ubu ntibarishyurwa ingurane.
Abo ni bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Murwa mu Murenge wa Kivuye bafite ikibazo cyo kutabarirwa imitungo yabo yangijwe ngo ihabwe igenagaciro ubwo hakorwaga uwo muyoboro w’amazi wa Nyabizi-Kivuye.
Barasaba ko ubuyobozi bw’Akarere ka Burera n’izindi nzego zibishinzwe bashyiraho umugenagaciro bakamenya amafaranga bagomba kwishyurwa.
Mu butumwa bugufi kuri telefone twahawe n’Umuyobozi w’Ishami rya WASAC mu Karere ka Burera, avuga ko Akarere ka Burera ariko kagomba gushyiraho umugenagaciro kandi ako Karere kakishyura abaturage binyuze mu masezerano bagiranye.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline avuga ko bitarenze uyu mwaka icyo kibazo kizaba cyakemutse.
Mu myaka igera kuri 6 ishize, hagaragajwe ko imitungo y’abaturage bagera kuri 90 yangijwe mu Kagari ka Murwa yishyuwe Miliyoni zirenga 3 hasigara abandi 129 batigeze babarirwa imitungo yabo.
Mu mwaka ushize w’ingengo y’imari wa 2023/2024 muri Burera habaruwe abaturage 316 bangirijwe imitungo muri gahunda yo gukwirakwiza ibikorwaremezo by’amazi n’umuriro, bakaba bazishyurwa n’aka Karere.
Hiyongeraho kandi abaturage barenga 2,744 bangirijwe imitungo n’ibigo bya Leta bigomba kuzabishyura abarirwa muri Miliyari 1 na miliyoni 700. (RBA)