Abahinzi b’ibitunguru bo mu Karere ka Burera, barataka igihombo batewe no kuba barabuze isoko ry’umusaruro wabo.
Ni ibitunguru byeze ku bwinshi, aho ubu ikiro cyabyo kirimo kugurwa amafaranga 150 Frw.
Cyanika, Rugarama na Gahunga niyo mirenge yo mu Karere ka Burera ihinga ibitunguru, ubwo bitabiraga ubu buhinzi, ibitunguru byari byihagazeho ku isoko ari imari ishyushye.
Kugeza ubu harabarurwa toni zisaga 245 z’ibitunguru bimaze gusarurwa ariko bibaka byarabuze isoko.
Ni mu gihe hakiri n’imirima y’ibitegerejwe gusarurwa, abahinzi bifuza gufashwa n’inzego bireba, kugira ngo babonerwe isoko ry’uwo musaruro.
Inzego zishinzwe ubuhinzi muri iyo mirenge zigaragaza ko ubusanzwe isoko ry’ibitunguru ritajyaga ribura, gusa mu gihembwe cy’ihinga gishize abahinzi babihinze ku buso burenze ubwari buteganyijwe, buva kuri hegitari 600 bugera ku zisaga ibihumbi 6.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Solina yijeje aba bahinzi gukemura iki kibazo.
Abahinzi b’ibitunguru baragirwa inama yo kubihinga mu bihembwe by’ihinga bitandukanye kugira ngo birinde kugira umusaruro mwinshi mu gihe kimwe, nyuma ubundi bibure ku isoko.
Ku rundi ruhande ariko banashishikarizwa kubyumisha kugira ngo bibashe kubikwa igihe kirekire. (RBA)