Burera: Batashye Ibiro by’Akarere byatwaye hafi Miliyari 3 Frw

Akarere ka Burera katashye ku mugaragaro inyubako nshya kazajya gakoreramo, kuzuye gatanzweho agera kuri miliyari 3 Frw.

Ibiro by’Akarere ka Burera byatashywe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 18 Kamena 2024.

Abatuye Akarere ka Burera bavuze ko ibiro bishya by’akarere bubakiwe byatashwe ku mugaragaro, babyitezeho n’imitangire myiza ya serivisi.

Inyubako nshya y’Ibiro by’Akarere ka Burera igeretse gatatu, igizwe n’ibyumba byo gukoreramo 48.

Yubatswe mu buryo bugezweho ndetse ifite inzira z’abafite ubumuga, ibikoresho byo kuzimya inkongi y’umuriro, imirindankuba n’ibindi bikoresho bigezweho.

Uretse kuba abaturage bashima ko aho iri hisanzuye, banizeye ko iyi nyubako igezweho izajyana n’impinduka muri serivisi bahabwa.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bari bamaze imyaka 30 batangira serivisi mu nyubako z’icyahoze ari Komini Cyeru.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline, yavuze ko iyi nyubako ije ari igisubizo ku mbogamizi bahuraga na zo.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yasabye abayobozi n’abakozi b’Akarere ka Burera kuzafata neza inyubako yako nshya, ikazahora icyeye.

Yibukije abakozi b’Akarere ka Burera kunoza serivisi baha ababagana, gusigasira ibyagezweho ndetse no kwirinda ruswa.

Ubwo hatahwaga ku mugaragaro Ibiro bishya by’Akarere ka Burera hahembwe ndetse hanatangwa ibyemezo by’ishimwe ku tugari n’imirenge yabaye indashyikirwa muri gahunda zitandukanye zigamije imibereho myiza n’iterambere.

Ibiro bishya by’Akarere ka Burera byatangiiye kubakwa mu 2021, byuzuye bitwaye agera kuri miliyari 3 Frw. (RBA)

Amafoto

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *