Burera: Abaturage bari kungukira mu Mishinga yeguriwe abikorera

0Shares

Abaturage bo mu mirenge ya Rugarama na Kagogo mu Karere ka Burera baturiye imishinga ya Hotel ya Burera Beach, n’ahahoze agakiriro ka Rugarama kahinduwemo uruganda rukora imyenda rwa Noguci Holding Ltd, barishimira ko iyi mishinga yari yarahombeye Akarere ubu yatangiye kubyazwa umusaruro nyuma y’uko yeguriwe abikorera.

Umwe muri iyi mishinga ni ahahoze agakiriro ka Rugarama Akarere kari gafitemo imigabane ingana na 48% ingana na Miliyoni 420 Frw, kari karashoye muri uyu mushinga gafatanyije na Kompanyi ya Noguci.

Nyuma y’uko uyu mushinga uhombye Akarere, kahisemo kugurisha iyo migabane kuko ntacyo uyu mushinga wari umariye abaturage.

Umwaka ushize wa 2024 iyo Kompanyi ya Noguci Holding Ltd yashyizemo uruganda rukora imyenda, ibyo abaturage bahaturiye bemeza ko byatumye ubucuruzi bakora butera imbere, kubera ko abakorera urwo ruganda benshi bahataha.

Uretse ako gakiriro ka Rugarama undi mushinga wari wavuzweho kudindira ni Hotel ya Burera Beach Resort, yamaze imyaka isaga 6 yaruzuye ariko idakorerwamo kandi yari yaratwaye asaga Miliyoni 500 Frw.

Mu Ugushyingo 2022 Inama y’Abaminisitiri yemeje amasezerano yo kugurisha iyi hotel ikegukanwa na La Paillotte Ltd, ntabwo byatinze gushyirwa mu bikorwa kuko mu mpeshyi ya 2023 iyi Hotel yahise itangira gukora.

Kuva icyo gihe abatuye mu Murenge wa Kagogo aho iyi Hoteli yubatswe bahise bahabona imirimo abandi bahagurisha ibyo bejeje badahenzwe.

Munyembaraga Jean De Dieu ukuriye abikorera mu Karere ka Burera, avuga ko kuba iyi mishinga yose ubu yaratangiye gukora ari andi mahirwe ku bikorera n’abatuye aka Karere batangiye kubyaza umusaruro.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline avuga ko iyi mishinga yabahaye isomo no ku yindi mishinga itenganyijwe ikwiye kuba iza ifitiye akamaro abaturage.

Iyi mishinga uko ari 2 yiyongeraho isoko nyambukiranya mikapa rya Cyanika naryo ryatangiye gukoreshwa mu mwaka ushize, iyi mishinga yose ikaba yarakunze kugaruka muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari n’umutungo by’Igihugu uhereye mu mwaka wa 2017 – 2018 ku kuba itabyazwaga umusaruro uko bikwiye.

Akarere ka Burera kuri ubu kishimira ko muri iyi mishinga yose nta n’umwe uheruka kugaruka muri iyi Raporo. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *