Mu gihe ibikorwa byo kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite bigana ku musozo, Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yiyamamarije i Bumbogo mu Karere ka Gasabo, ashimangira ko aticuza kuba Abanyarwanda bunze ubumwe kuko ari ubudasa bahisemo n’ubwo amahanga avuga ko ari igitugu.
Byari ibyishimo na Morali byo ku rwego rwo hejuru ubwo Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yageraga kuri site ya Bumbogo mu Karere ka Gasabo, ahafatwa nk’inkomoko y’u Rwanda, ni nyuma y’uko yari amaze igihe yiyamamariza mu Turere tunyuranye two hanze ya Kigali.
Abitabiriye ibikorwa byo kwamamaza Umukandida wa FPR Inkotanyi banasusurikijwe n’abahanza mu njyana gakondo.
Bamwe mu bagize guverinoma cyane cyane abakiri bato barimo, Yvan Butera Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima na Irere Claudette wo muri Ministeri y’Uburezi, babwiye Umukandida wa FPR Inkotanyi ko urubyiruko rw’u Rwanda ari made in Rwanda, bishimira ko ubuyobozi bwarwo budaheza abakiri bato ndetse banashima gahunda yashyizweho y’uburezi butagira kandi uwo buheza.
Aba bavuze ko ari Generation PK, aho bashatse gusobanura ko bifatanije n’Umukandida wa FPR Inkotanyi mu muvuduko wo kwihutisha iterambere ry’Igihugu.
Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yashimangiye ko ataje gusaba amajwi i Gasabo kuko azi neza ko bazayamuha, ahubwo yaje kubashimira.
Yagaragaje ko ibikorwa by’iterambere bikomeje kugerwaho n’u Rwanda, byaturutse ku mahitamo n’ubudasa byabo uhereye no ku matora bityo ko ntawe ukwiye kubyibazaho kandi ngo ni icyaha aticuza.
Paul Kagame kandi yashimiye imitwe ya politiki 8 yahisemo kwifatanya na FPR kwamamaza Umukandida wayo mu matora y’Umukuru w’Igihugu.
Ku ngingo irebana n’amatora yegereje aho Umukandida ashobora kugera ku gipimo cya 100%, Paul Kagame yongeye kwibutsa abadakunda u Rwanda ko uwo ari umukoro ureba Abanyarwanda gusa.
Umukandida wa FPR Inkotanyi wiyamamarije mu Karere ka Gasabo yemereye abatuye mu Mirenge ikagize harimo n’uwa Bumbogo, ko igihe bazatora neza bazatunganirizwa umuhanda wa kaburimbo, ni ibintu abatuye muri aka Karere bavuga ko uyu muhanda ugiye kuza wiyongera ku bindi bikorwa by’iterambere ryakozwe muri aka Karere.
Iyi site ya Bumbogo yo mu Karere ka Gasabo niyo ibanziriza site ya nyuma yo gusoza ibikorwa byo kwiyamamaza k’Umukandida wa FPR Inkotanyi iteganijwe i Gahanga mu Karere ka Kicukiro kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13, mu gihe amatora azaba tariki 14 na 15 Nyakanga uyu mwaka.
Amafoto