Bugesera: Yarohamye muri Rweru ashaka Isaso

Tariki ya 16 Gicurasi 2024, Uwihoreye Vincent yarohamye mu Kiyaga cya Rweru mu Karere ka Bugesera.

Ibi byabaye ku Isaha ya saa 15:00, ubwo yatemaga Ubwatsi bwo gusasira Imbuto yari yarahinze hafi y’iki Kiyaga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rweru, Sibomana Jean Claude, kuri uwo Munsi yahamije iby’aya makuru.

Yagize ati:”Nibyo, Uwihoreye Vincent yarohamye mu Kiyaga cya Rweru, kugeza ubu dufatanyije n’inzego z’Umutekano turacyashakisha Umurambo we, ntabwo uraboneka.”

Sibomana yaboneyeho kwibutsa Abahinzi bakorera imirimo inyuranye ku nkengero z’iki Kiyaga, kwitwararika bakabanza gushishoza no kureba neza ko aho bakorera Imirimo yabo hatabashyira mu Kaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *