Bugesera: Ibitaro bya Nyamata bigiye kwagurwa

0Shares

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwatangaje ko hari imishinga minini irimo guhindura imibereho y’abaturage.

Muri iyo, harimo Ikibuga cy’indege mpuzamahanga kirimo kuhubakwa, imihanda no kwagura ibitaro bya Nyamata. 

Ibi umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru ubwo yagaragazaga ishusho y’Akarere muri rusange.

Mutabazi yagaragaje imishinga minini Akarere gafite irimo gushyirwa mu bikorwa no gukurikirana, iyi ikaba irimo imihanda ya kaburimbo yubakwa mu Mujyi wa Nyamata, inzu y’ababyeyi yubakwa mu bitaro bya Nyamata, ikigo cy’Urubyiruko n’ibindi.

Ibitaro bya Nyamata, biherereye mu Mujyi rwagati w’Akarere ka Bugesera. Imibare THEUPDATE ifite, n’uko abarenga 400,000 baza kuhivuriza baturutse hirya no hino.

Bifite abaganga batandukanye bavura indwara zisanzwe ndetse n’ababyaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *