Bugesera: Barakirigita Ifaranga babikesha kugurisha Ibyatsi bizwi nka ‘Nyiramunukanabi’

0Shares

Kuri ubu, abaturage bo mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba bafite Uruganda bagemurira Icyatsi kizwi nka Nyiramunukanabi. Iki bafataga nk’ikibonera Imyaka mu Mirima, gisigaye ari Imari ishobora guhesha Umuntu Umushahara urenga Ibihumbi 200 Frw buri Kwezi.

Mu Kagari ka Kagomasi mu Murenge wa Gashora hirya gato y’Ikibuga cy’Indege mpuzamahanga kiri kubakwa i Bugesera, niho hubatse uru Ruganda rumaze Ukwezi rutunganya Amavuta muri ibi Byatsi.

Kuri ubu, rumaze kwakira Toni zibarirwa muri 90 zifite agaciro ka Miliyoni hafi 6 Frw zagiye mu baturage baruzanira iki kimera.

Ikiro kimwe kishyurwa amafaranga 60 ariko urengeje ibiro 100 ku munsi ahabwa amafaranga 70/Kg.

Nsekambabaye Ferdinand n’uwihoreye Martin ni bamwe mu bagemuye Nyiramunukanabi kuri uru ruganda ruyitunganya

Ni umushinga watanze akazi ku baturage bo mu ngeri zinyuranye no mu bice bitandukanye by’akarere ka Bugesera n’ubwo abenshi babanje gusa n’ababisuzugura nk’uko bakomeza babisobanura.

Abashinze uru ruganda bavuga ko bagamije inyungu no gutanga akazi ku baturage mu gihe kirekire kandi birajyenda bigerwaho

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri aka gace buvuga ko ibi byatsi bihari ku bwinshi kandi kugeza ubu ababikeneye babibona ku buntu kuko benshi mu baturage bakinezezwa no kubona uwayibakurira mu mirima cyangwa mu bishanga bya Leta bakoreramo imirimo y’ubuhinzi. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *