Binyuze mu nguzanyo yihariye ‘Igire Mugore’, COPEDU yabasabye kwitinyuka bagakorana n’Ibigo by’Imari Iciriritse

0Shares

Ikigo cy’Imari iciriritse, COPEDU PLC, cyatangije ubwoko bushya bw’inguzanyo bwiswe ‘Igire Mugore’ buhabwa abakiliya bacyo b’abagore bakora imirimo ibyara inyungu igenewe ba rwiyemezamirimo badafite igishoro gihagije kandi ntibagire n’ingwate zatuma babona izindi nguzanyo.

Umuyobozi Mukuru wa Copedu PLC, Muyango Raïssa, yagaragaje ko iki kigo cy’imari cyashinzwe n’abagore bari bafite intumbero yo kuzaba banki y’icyitegererezo y’abagore muri Afurika.

Yakomeje ati “Birazwi ko iyo uzamuye umugore uba uzamuye umuryango, nawo ukazamura igihugu ari yo mpamvu Copedu PLC ihora iharanira gushaka uko yateza imbere umugore.”

Yagaragaje ko ba rwiyemezamirimo b’abagore bakunze guhura n’ikibazo cyo kutagira ingwate bashobora gutanga mu gihe cyo kwaka inguzanyo ari nabyo byatumye Copedu PLC itangiza inguzanyo ya Igire Mugore.

Ati “Copedu yashyizeho Igire Mugore nk’igisubizo aho umugore ashobora kugurizwa hagati y’ibihumbi 500 Frw na miliyoni 5 Frw yishyurwa mu gihe cy’amezi 24, aho asabwa ubwizigame bungana na 30% by’amafaranga yifuza guhabwa nk’inguzanyo.”

Yagaragaje ko mu myaka irenga 25 Copedu PLC imaze kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere imishinga y’abagore, aho imaze gushora arenga miliyari 2 Frw mu mishinga irenga ibihumbi bitatu.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Copedu PLC, Mukamusoni Vestine, yagaragaje ko byakozwe mu rwego rwo gushyigikira icyerekezo cyo kuba banki ya mbere muri Afurika iteza imbere umugore, gushyigikira gahunda za Leta ndetse no guharanira kongera umubare w’abagore bakorana n’ibigo by’imari.

Ati “Tugiye kure y’umugore twaba tugiye gutana, reka rero twese dufatanye dufate umugambi wo gufasha bagenzi bacu, dufatane ibiganza tuzamure bagenzi bacu. Buri wese ajye yiha nk’intego yo gufasha abagore batanu kuzamuka. Kandi ibyo ntibibasaba kubaha amafaranga ahubwo mwabatinyura uko ashakwa no kubarangira Copedu PLC.”

Ushinzwe inguzanyo muri Copedu PLC, Ntirenganya Alphonse, yagaragaje ko ba rwiyemezamirimo b’abagore hari ibyo bakwiye kwitwararika mu gihe cyo gutegura imishinga kandi ko nayo yiteguye kubasubiriza igihe.

Ku ruhande rw’abakiliya umucuruzi ukorera mu Karere ka Kicukiro Umutoni Fabiola, yagaragaje ko iyi nguzanyo igiye kubafasha gukomeza gutinyuka no kwiteza imbere cyane ko igiye gukuraho zimwe mu mbogamizi bahuraga nazo zo kubura amikoro ahagije n’ingwate.

Ibyo wamenya ku miterere y’iyi nguzanyo nshya

Inguzanyo ya Igire Mugore ishobora gutangwa iba iri hagati 500.000 Frw na Miliyoni 5.000.000 Frw.

Uyisaba ashyira kuri konti ye ubwizigame bungana na 30% by’inguzanyo yasabye, bukaba bugaragara kuri konti ye mbere y’uko inguzanyo yigwa. Ubu bwizigame bwungukirwa 3% ku mwaka mu gihe inguzanyo yishyuwe neza nta bukererwe.

Iyi nguzanyo kandi yishyurwa buri kwezi hiyongeraho 10% y’ubwizigame asubizwa inguzanyo imaze kwishyurwa.

Kuri ubu ingwate itangwa ni ubwishingizi bwa BDF bungana na 70% y’inguzanyo yatanzwe hiyongereyeho ubwizigame bwa 30% usaba inguzanyo aba yatanze.

Ibisabwa mu guhabwa iyi nguzanyo ni ukuba uri umugore umaze nibura amezi atandatu ukora imirimo y’ubucuruzi ibyara inyungu, kuba ufite ipatanti cyangwa ibindi byangombwa bigaragaza ko ubucuruzi ari ubwawe kandi bwemewe no kuba ufite ibyangombwa bikuranga.

Hari kandi kuba umaze ukwezi ufunguye konti muri COPEDU PLC kandi uyikoresha neza, kuba udafite umwenda mu yindi banki cyangwa ikigo cy’imari iciriritse.

Ni inguzanyo izatuma abagore batinyuka gukoresha inguzanyo mu bucuruzi bwabo no gukorana n’ibigo by’imari, bakazamura imiryango yabo, umuco mwiza wo kwizigamira kuko uko bishyura bagenda banizigamira ndetse no korohereza abadafite ingwate z’imitungo itimukanwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *