Tariki 14 Gicurasi 2023, RIB yafunze abakozi batanu bo mu Karere ka Rutsiro bakurikiranyweho kunyereza ibyari bigenewe abagizweho ingaruka n’ibiza.
Abafunzwe ni: Uwamahoro Eugenie, Umukozi ushinzwe Amakoperative mu Karere ka Rutsiro, Mujawimana Nathalie umukozi ushinzwe ibihingwa ngandurabukungu mu Karere ka Rutsiro, Ndungutse Jean Pierre, DASSO ukorera ku biro by’Akarere ka Rutsiro, Muhire Eliezer umushoferi utwara imodoka y’akarere ka Rutsiro na Muhawenimana Claudine DASSO ukorera ku biro by’akarere ka Rutsiro.
Aba bakozi bose bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza imyambaro yari yagenewe abaturage bo mu Karere ka Rutsiro bagizweho ingaruka n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi iherutse kugwa.
Aba bakozi bose, buri wese akaba yarafatanywe imyambaro yari yaratwaye akayibika murugo iwe.
Imyenda yanyerejwe ikaba yarigizwe n’amashati, ama pantaro, amakanzu, imipira, amakoti n’inkweto by’abantu bakuru n’abato.
Abafashwe bafungiye kuri Station ya RIB ya Gihango mu gihe iperereza rikomeje kugirango bakorerwe dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha.
Aba bose bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo gihanwa n’ingingo ya 10 y’itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.
Iyi ngingo iteganya ko uwahamwe n’iki cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarengeje imyaka 10 n’ amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’umutungo wanyerejwe.