Ibihugu 3 byo muri Afurika y’uburengerazuba biyobowe gisirikare, “mu minsi iri imbere” bizatangiza urwandiko rw’inzira (pasiporo) rukoze mu buryo bw’ikoranabuhanga, muri gahunda yabyo yo kwikura mu muryango mugari w’ubukungu wo muri ako karere wa CEDEAO (ECOWAS).
Ibihugu bya Mali, Burkina Faso na Niger, bifite abategetsi ba gisirikare bageze ku butegetsi hagati y’umwaka wa 2020 n’uwa 2023 bahiritse ubwari buriho, muri Mutarama (1) uyu mwaka byatangaje gahunda yabyo yo kuva muri uwo muryango.
Nyuma y’ayo mahirikwa y’ubutegetsi, ibihugu byo muri Afurika y’uburengerazuba byafatiye ibihano utwo dutsiko twa gisirikare, bigamije kuduhatira gusubizaho byihuse ubutegetsi bwa gisivile.
Ariko ibyo bihugu bitatu, ubu biri mu muryango wa AES (Alliance des États du Sahel), kugeza ubu byanze ubwo busabe, ahubwo bihitamo gushimangira uwo muryango wabyo.
Mu ijambo yavugiye kuri televiziyo ku cyumweru nijoro, Koloneli Assimi Goïta ukuriye agatsiko ka gisirikare kari ku butegetsi muri Mali yagize ati:”Mu minsi iri imbere, pasiporo nshya yo mu ikoranabuhanga [passeport biométrique] [y’ihuriro] izatangira gukoreshwa hagamijwe guhuza inyandiko z’inzira mu karere duhuriyeho kacu.”
Koloneli Goïta, Perezida w’agateganyo w’umuryango (ihuriro) wa AES, yabivuze umunsi umwe mbere yuko leta za gisirikare zo muri ibyo bihugu zizihiza isabukuru y’umwaka umwe ushize zifashe icyemezo cyo gukora ihuriro ryazo bwite.
Yavuze ko barimo no guteganya gutangiza serivisi ihuriweho izateza imbere “uburyo buriweho bwo gutangaza amakuru muri leta zacu eshatu”.
Mbere, Burkina Faso yari yahishuye icyemezo cyayo cyo gutangiza urwandiko rw’inzira rushya rwo mu ikoranabuhanga rutariho ikirango cya CEDEAO.
Ntibirasobanuka ingaruka izo pasiporo nshya zizagira ku baturage b’ibyo bihugu mu ngendo zabo mu bindi bihugu byo muri CEDEAO, aho bari bemerewe kujya nta ruhushya (‘visa’) kubera kugira pasiporo y’akarere y’uwo muryango w’ibihugu 15.
Muri Nyakanga (7) uyu mwaka, abakuru b’udutsiko twa gisirikare turi ku butegetsi muri ibyo bihugu bitatu bavuze ko bateye umugongo CEDEAO “mu buryo budasubirwaho”.
Bavuze ko bashaka kubaka umuryango w’abaturage bafite ubusugire (bigenga) ushingiye ku ndangagaciro za kinyafurika “kure y’igenzura ry’ibihugu bikomeye byo mu mahanga”.
Iri tangazo rishya risohotse mu gihe CEDEAO iri mu muhate wo gutuma ibyo bihugu bitatu byo mu karere ka Sahel bisubira muri uwo muryango.
CEDEAO iherutse kuburira ko ishyirwa mu ngiro ry’uwo muryango witandukanyije na yo riteje ibyago byo gucikamo ibice kw’akarere n’umutekano ukarushaho kuba mucye.
Ibyo bihugu bitatu byashinze uwo muryango w’ibihugu byo muri Sahel mu mwaka ushize mu rwego rwo guteza imbere ubufatanye bwa gisirikare.
Muri Nyakanga uyu mwaka, byashinze ihuriro ryo kwagura ibikorwa bihuriyeho bikarenga urwego rw’umutekano.
Akarere ka Sahel kamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo gahanganye n’urugomo rw’imitwe y’intagondwa zigendera ku mahame akaze yiyitirira Isilamu.
Bigereranywa ko abantu babarirwa mu bihumbi bamaze kwicwa, naho abandi babarirwa muri za miliyoni bata ingo zabo muri ako karere.
Gucyemura ikibazo cy’izo ntagondwa ni imwe mu mpamvu abo bategetsi ba gisirikare batanze yatumye bahirika ubutegetsi, nubwo kugeza ubu bananiwe guhagarika urwo rugomo.
Ibyo bihugu bitatu bitegetswe n’igisirikare byirukanye abasirikare b’Ubufaransa bari babirimo bafasha mu guhangana n’imitwe y’intagondwa ziyitirira Isilamu, byerekeza amaso ku Burusiya ku bufasha bwa gisirikare. (BBC)