Benin: 3 bakekwaho guhirika ‘Perezida Patrice Talon’ bafunzwe

0Shares

Abagabo batatu muri Bénin, barimo uwahoze ari minisitiri n’umugabo ushinzwe umutekano wa Perezida Patrice Talon, batawe muri yombi bacyekwaho gucura umugambi wo kumuhirika, nkuko umushinjacyaha wa leta yabivuze.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, umushinjacyaha Elonm Mario Metonou yavuze ko Oswald Homeky wahoze ari Minisitiri w’imikino yafashwe ku wa kabiri ubwo yari arimo guhereza imifuka itandatu y’amafaranga umukuru w’umutwe w’abasirikare barinda Perezida Talon.

Abakora iperereza bavuze ko Koloneli Djimon Dieudonné Tévoédjrè yari arimo guhabwa ruswa kugira ngo atazabangamira iryo hirika ry’ubutegetsi, ryari riteganyijwe ku wa gatanu muri icyo gihugu cyo muri Afurika y’uburengerazuba.

Undi wafunzwe ni umucuruzi, Olivier Boko – inshuti ya Perezida Talon – wari uherutse kumvikanisha ko afite gahunda yo kujya muri politike.

Abanyamategeko ba Boko n’abamushyigikiye bamaganye icyo bise “ishimutwa” ndetse basaba ko ahita arekurwa.

Umushinjacyaha yavuze ko amaperereza akomeje kugira ngo hamenyekane abandi bacyekwa.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko Bénin, yahoze ishimagizwa nk’igihugu kirimo demokarasi y’amashyaka menshi, yarushijeho kujya mu nzira y’ubutegetsi bw’igitugu ku butegetsi bwa Perezida Talon.

Perezida Talon yatangaje ko ataziyamamariza manda ya gatatu mu matora yo mu mwaka wa 2026.

Kuva mu mwaka wa 2020, muri Afurika y’uburengerazuba no muri Afurika yo hagati hamaze kuba amahirika y’ubutegetsi (Coup d’État) umunani akozwe n’igisirikare n’andi magerageza menshi yo guhirika ubutegetsi. (BBC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *