Beijing: Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na bagenzi be barimo uwa Kenya na Seychelles

Perezida Kagame uri i Beijing aho yitabiriye Inama y’Ihuriro ku bufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa, #FOCAC2024, yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Seychelles, Wavel Ramkalawan na William Ruto wa Kenya.

Umukuru w’Igihugu na bagenzi be bahuriye mu Mujyi wa Beijing mu Bushinwa mbere yo kwitabira itangizwa ry’Inama ya #FOCAC2024, iteganyijwe kuba ku wa 4-6 Nzeri 2024.

Ibiganiro bagiranye byibanze ku kurushaho kwagura umubano mwiza usanzwe hagati y’u Rwanda na Madagascar na Kenya.

Perezida Kagame yageze mu Mujyi wa Beijing mu Bushinwa ku wa Kabiri, tariki ya 3 Nzeri 2024. 

Yatumiwe mu birori byo gutangiza ku mugaragaro Inama ihuza Afurika n’u Bushinwa, FOCAC ndetse azayitangamo ikiganiro kigaruka ku miyoborere.

Umukuru w’Igihugu uri kumwe n’abayobozi mu nzego nkuru z’u Rwanda bamuherekeje, azagirana ibiganiro na Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping.

U Rwanda n’u Bushinwa bifitanye imikoranire n’ubwubahane mu ngeri zitandukanye, binyuze muri FOCAC ndetse na Komite zihuriweho n’ibihugu byombi mu by’Ubukungu, Tekiniki n’Ubucuruzi (Joint Committee on Economic, Technical and Trade Cooperation- JETTCO).

U Bushinwa buri mu bihugu biri ku isonga mu ishoramari ryinjizwa mu Gihugu riva hanze. Kuva mu 2019, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwanditse ishoramari ry’Abashinwa rifite agaciro ka miliyari $1.1 by’umwihariko mu bijyanye n’inganda, ubwubatsi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *