Nyuma y’iminsi itatu rikinwa, Irushanwa ngarukamwaka rya Volleyball ikinirwa ku Mucanga ‘Mamba Beach Volleyball Tournament’, ryaraye rishyizweho akadomo.
Guhera tariki ya 20-22 Ukuboza 2024, abakinnyi bo mu byiciro bitandukanye birimo ababigize Umwuga n’abahoze bakina uyu mukino, baresuranye mu mikino yakiniwe ku bibuga bya Green Park i Gahanga mu Karere ka Kicukiro n’icya Mamba Club ku Kimihurura mu Karere ka Nyarugenge.
Iri rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya 16 n’iya kabiri ryitabirwa n’abakinnyi babigize umwuga, ryegukanywe n’Ikipe ya Ntagengwa Olivier & Akumuntu Patrick Kavalo mu kiciro cy’abagabo, mu gihe mu cy’abagore, ryegukanywe n’Ikipe ya Munezero Valentine & Mukandayisenga Benitha.
Mu kiciro cy’abakanyujijeho, ryegukanywe n’Ikipe ya Gerard Muziganyi & Olivier Akimana, itsinze ku mukino wa nyuma iya Jean Luc Ndayicyengurukiye & Jean Bosco Bayizere.
Amakipe 14 arimo 10 y’abagabo n’andi 4 mu bagore niyo yitabiriye iri rushanwa. Imikino y’amajonjora kugeza muri 1/2, yakinwe hagati ya tariki ya 20 n’iya 21 Ukuboza 2024, mu gihe imikino y’umwanya wa gatatu na Finale yakinwe tariki ya 22 Ukuboza 2024.
Mu kiciro cy’abagore, Ikipe ya Munezero Valentine & Mukandayisenga Benitha yatsinze iya Penelope Musabyimana & Sharon Amito, amaseti 2-1 (21-15, 18-21, 15-12).
Iseti ya mbere yegukanywe na Munezero Valentine & Mukandayisenga Benitha itsinze amanota 21-15, mu gihe iya kabiri yatwawe na Penelope Musabyimana & Sharon Amito, itsinze amanota 21-18.
Iseti ya kamarampaka yakinwe mu guhangana gukomeye hagati y’amakipe yombi, irangira Ikipe ya Munezero Valentine & Mukandayisenga Benitha, itsinze amanota 15-12.
Nk’uko byagenze mu kiciro cy’abagore, no mu cy’abagabo umuriro waratse. Ikipe ya Ntagengwa Olivier & Akumuntu Patrick Kavalo yegukanye igikombe itsinze iya Paul Akan & Prince Akanamugire, amaseti 2-0 (21-19, 21-19).
Uretse abahataniraga umwanya wa mbere, imikino y’umwanya wa gatatu nayo yakinwe mu byiciro byombi.
Mu bakanyujijeho, Ikipe ya Eric Tuyishimire & Paccy Niyonasenze yatsinzwe n’iya Evode Igiraneza & Ignace lyabato, amaseti 2-0 (21-10, 21-16).
Mu kiciro cy’abagore, Ikipe ya Catherine Ayinembabazi & Judith Hakizimana yatsinze iya Sandra Ayepoe & Jennifer Tembo, amaseti 2-0 (21-13, 21-14).
Mu kiciro cy’abagabo, Ikipe ya Jahara Koyita & Matheus Campos yatsinze iya Levis Niyikiza & Mandela Nzirimo, amaseti 2-0 (21-16, 21-19).
Mamba Volley Ball Club Family n’Umuryango w’abahoze bakina Umukino wa Volleyball n’inshuti zabo.
Amafoto