Bazivamo yakiriwe nka Ambasaderi w’u Rwanda muri Burkina Faso

Ambasaderi Christophe Bazivamo yashyikirije Perezida wa Burkina Faso, Capitaine Ibrahim Traoré, impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu nk’Ambasaderi, ufite icyicaro Abuja muri Nigeria.

Uyu muhango wabereye mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu, mu murwa mukuru wa Burkina Faso, Ouagadougou

Muri uyu muhango, Ambasaderi Christophe Bazivamo, yakiriwe na Capitaine Ibrahim Traoré, bagirana ibiganiro byibanze ku guteza imbere umubano mwiza usanzwe hagati y’Ibihugu byombi, n’uburyo ubuhahirane hagati y’abaturage bwarushaho gutezwa imbere, cyane ko urujya n’uruza hagati y’u Rwanda na Burkina Faso rudasaba visa.

Ibihugu byombi, u Rwanda na Burkina Faso, bisanzwe bifitanye umubano ushingiye ku mikoranire myiza muri dipolomasi, ubukungu, imigenderanire n’ibindi.

Amafoto

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *