Basketball:“Patriots BBC tuzashimangira umwanya wa mbere kugeza twegukanye Shampiyona” – Henry Mwinuka

Umutoza w’Ikipe ya Patriots Basketball Club, Umunya-Tanzaniya, Henry Mwinuka, yavuze ko iyi Kipe izakomeza gushimangira kwicara ku mwanya wa mbere wa Shampiyona kugeza begukanye Igikombe.

Ibi yabigarutseho nyuma y’uko iyi Kipe ikundwa n’abatari bacye muri Basketball yo mu Rwanda, yisengereye Ikipe ya Kaminuza ya Kepler mu mpera z’Icyumweru gishize.

Muri uyu mukino wakinwe ku wa Gatandatu tariki ya 22 Kamena 2024, Will Perry yatsindiye Patriots BBC amanota 20, atanga Imipira 7 ndetse na Rebounds 6, ibi bikaba byarahesheje iyi Kipe kwisubiza umwanya wa mbere n’amanota 24.

Nyuma yo kongera kwisubiza Intebe y’Icyubahiro, Umutoza wa Patriots BBC, Henry Mwinuka yagize ati:“Intego yacu nyamukuru n’ugukomeza kuguma wa mbere. Ntabwo iri ibintu byoroshye, by’umwihariko imikino yo kwishyura iba ikomeye cyane. Gusa, tuzakomeza gukora ibishoboka byose no kuvumbura amayeri mashya, byose bigamije kutarekura Intebe y’icyubahiro twicayeho”.

Mwinuka yunzemo ati:“Dufite amahirwe menshi yo kwegukana Shampiyona, gusa, ibi ntabwo byagerwaho mu gihe tuzananirwa gutsinda imikino yacu. Bityo, tuzakomeza guhatana kugeza ku mukino wa nyuma”.

Kuva yashingwa, Patriots BBC imaze kweguka Ibikombe Bine (4) bya Shampiyona.

Icya mbere yagitwaye mu 2016, icya kabiri icyegukana mu 2018, icya gatatu mu 2019, mu gihe igiheruka mu 2020.

Nyuma y’Imyaka 3 idatwara Igikombe, harimo 2 byatwawe na REG BBC n’icya APR BBC, muri uyu Mwaka, Patriots BBC imeze nk’iyariye Amavubi.

Kuri uyu wa Gatatu, Imikino ya Shampiyona irakomeza, Espoir BBC icakirana na Kigali Titans BBC, mu gihe UGB BBC izakira APR BBC, mu mikino yombi izakinirwa mu Nzu y’Imikino y’Ishuri rya Lycee de Kigali mu Rugunga mu Karere ka Nyarugenge.

Amafoto

Image

Image

Image
Will Perry.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *