Basketball: Wembanyama yafashwe n’Indwara imubuza kutazongera gukina iyi ‘Season’ yose

0Shares

Ikipe ya San Antonio Spurs ku wa kane yatangaje ko umukinnyi wayo Victor Wembanyama biteganyijwe ko atazaboneka mu mikino isigaye kuri ‘season/saison’ ya NBA muri uyu mwaka kubera indwara ya ‘deep vein thrombosis’ yabonetse mu rutugu rwe rw’iburyo.

Wembanyama, Umufaransa w’imyaka 21, ni umwe mu bakinnyi barimo kuzamuka neza, umwaka ushize yahawe igihembo cya “Rookie of the Year” nk’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi bakigera muri NBA, uyu mwaka yahise ahamagarwa ku nshuro ye ya mbere mu bakinnye NBA All-Star yabaye mu mpera z’icyumweru gishize.

Mu itangazo, Spurs yo muri Leta ya Texas yatangaje ko iyi ndwara yo kwipfundika kw’amaraso, yabonywe muri Wembanyama ubwo yari agarutse i San Antonio avuye muri NBA All-Star Games i San Francisco muri California.

Spurs ivuga ko mu kuvura iyi ndwara umuntu ahabwa imiti ituma amaraso atembera byoroshye, imiti ituma umukinnyi aba abujijwe gukina umukino utuma ahura n’abandi nka basketball.

Umwaka w’imikino (season) wa NBA uba urimo imikino 82, kugeza ubu amakipe menshi amaze gukina imikino nibura 55. Kuri Wembanyama uyu ni umwaka wa kabiri arimo gukina muri NBA.

  • Deep Vein Thrombosis ni iki?

Iyi ndwara, Deep Vein Thrombosis (DVT) yafashe Wembanya yatumye benshi bifuza kumenya iyo ari yo, n’ibiyitera.

Mayo Clinic ivuga ko iyi ndwara ari ubwoko bwo kuvura kw’amaraso kubaho iyo amapfundo y’amaraso agiye afatana mu mitsi mu gice kimwe cyangwa byinshi by’umubiri.

Mu gihe kuri Wembanyama ibi byabonetse mu rutugu rw’iburyo, iyi ndwara kenshi iboneka ku maguru.

DVT ishobora kuba mbi cyane iyo ikibumbe/ibibumbe by’amaraso yavuze mu mutsi bibashije kurekura bikagenda, nk’uko Maya Clinic ibivuga.

Ibi iyo bibayeho, ibyo bibumbe bigenda mu yandi maraso bigahagama mu bihaha, bigafungira inzira andi maraso, ibizwi nka ‘pulmonary embolism’.

Iyo bigenze bityo haba icyo abaganga bita venous thromboembolism (VTE), nk’uko Mayo Clinic ibivuga.

Mayo Clinic ivuga ko ikintu cyose kibuza amaraso gutembera neza cyangwa kuvura uko bikwiye gihita gitera ibibumbe by’amaraso, akenshi bishobora kuva ku kubagwa, indwara ya ‘infection’ runaka, cyangwa gukomereka.

Uretse kubagwa no gukomereka, ibindi bishobora gutera DVT harimo kudakoresha bihagije amaboko n’amaguru, umubyibuho ukabije, gutwita, kunywa itabi, guhererekanywa bivuye ku muryango (genetics), n’imyaka, aho abantu b’imyaka 60 kuzamura bakunze kwibasirwa na DVT.

  • “Biradukomereye” kubura Wemby – Chris Paul

Ntihatangajwe icyateye Victor Wembanyama ubu burwayi, gusa mu mikino ibiri iheruka ya NBA yagaragaye nk’umuntu unaniwe kandi utamerewe neza mu mukino nk’uko bisanzwe.

Wembanyama mu mikino 46 yakiniye Spurs muri iyi ‘season/saison’ ku mukino yatsindaga amanota 24.3 ku mukino, agakora ‘rebounds’ 11, ‘assists’ 3.7 na ‘blocks’ 3.8 ari na zo nyinshi ku mukinnyi umwe ubu muri NBA.

Icyamamare muri basketball Chris Paul, bakinana muri Spurs, yatangaje ko kubura Wembanyama, bagenzi be bita Wemby, “biradukomereye”.

Yagize ati:”Birakomeye kurusha ikindi cyose, ndibaza ko ari kuri twese, tuzi icyo asobanuye mu ikipe yacu, ariko kurushaho uburyo akunda no gukina”.

Chris Paul urimo gukina ‘season’ ya 20 muri NBA yongeraho ati:”Ntushobora gusimbura Vic. Uretse ubuhanga bwe muri basketball, ubuntu bwe n’icyo azana mu rwambariro rwacu ndumva ari cyo tuzabura kurusha ibindi”.

Kuri Spurs kubura Wembanyama muri iyi ‘season’ byiyongerere ku kubura umutoza wabo mukuru Gregg Popovich uzwi nka Coach Pop, wagize gucika guto k’udutsi rwo mu mutwe kwatumye ajya mu kiruhuko cy’igihe kitazwi.

Aho iyi ‘season’ yari igeze, Wembanyama yari amaze gutsinda ‘3-points’ zigera kuri 403 no gukora ‘blocs’ 176.

Mu mateka ya NBA nta mukinnyi urarangiza ‘season’ afite iyi mibare, we yayigize ‘season’ igisigaje imikino irenga 30.

Spurs ivuga ko “inzobere z’abaganga zemeje ko azaba yakize muri uyu mwaka” kandi ko nta mpungenge ko ‘season’ itaha izajya gutangira yiteguye gukina.

Wemby ureshya na 2,21m avuka k’Umufaransakazi Elodie de Fautereau wahoze ari umukinnyi wa basketball muri shampiyona zo mu Bufaransa, na Félix Wembanyama umwimukira wavukiye akanakurira muri DR Congo wagiye mu Bufaransa agakina umukino wo gusimbuka uburebure. (BBC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *