Visi Kapiteni w’ikipe y’Igihugu cy’u Rwanda, Ndizeye Ndayisaba Dieudonné usanzwe ari n’umukinnyi w’ikipe ya Patriots BBC, yasabye umukunzi we, Umutesi Liliane kuzabana akaramata.
Ndizeye asanzwe ari umukinnyi wabigize umwuga mu mukino wa Basketball akaba yambitse impeta umukunzi we Umutesi Liliane amusaba kuzamubera umufasha atazuyaje nawe asubiza ‘yego’.
Mu kiganiro yahaye THEUPDATE, ndizeye yagize ati:”Nibyo koko Liliane namwambitse Impeta musaba ko twazabana, nyuma y’igihe dukundana”.
Muri iki kiganiro, ntago yashimye guhishyura birambutse iby’urukundo rwe Liliane kuko byari ibanga.
Agaruka ku gihe Ubukwe bwabo buzabera, yavuze ko bizajya hanze mu bihe bya vuba.
Ndizeye w’imyaka 27, yamenyekanye cyane ubwo yakiniraga IPRC-Kigali yavuyemo mu 2017 yerekeza muri Patriots akinira kugeza ubu.
Uyu musore uzwiho gutsinda amanota atatu inshuro nyinshi, yatwaranye na Patriots BBC ibikombe bitatu bya shampiyona, ndetse akina imikino ya BAL (Basketball Africa League) inshuro ebyiri zirimo iyo mu 2021 yakiniye Patriots BBC n’uyu mwaka aho yifashishijwe muri REG BBC.
Ndizeye ni umwe mu bakinnyi bakomeye muri Basketball y’u Rwanda. Mu 2017 ni bwo yatangiye gukinira Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ndetse mu mwaka w’imikino wa 2019 yatowe nk’umukinnyi mwiza wa shampiyona [MVP].
Amafoto