Basketball: U Rwanda rwongewe indi Myaka 3 rwakira Imikino ya nyuma ya BAL

0Shares

Kuri uyu wa mbere, u Rwanda n’abashinzwe gutegura imikino ya Basketball Africa League (BAL), basinyanye amasezerano yemerera u Rwanda gukomeza kwakira iyi mikino mu gihe cy’indi Myaka 5 iri imbere.

Muri iyi Myaka 5, ni ukuvuga 2024, 2026 na 2028, biteganyijwe ko mu Rwanda hazakinirwa imikino y’amajonjora ndetse n’iya nyuma (Playoffs & Finals). Mu gihe mu Mwaka w’i 2025 na 2027 hazakinirwa imikino ya Conference.

Aya masezerano yasinyiwe i Kigali, yasinywe BAL yari ihagarariwe n’umuyobozi wayo, Umunyasenegal Amadou Gallo Fall, Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Munyangaju Aurore Mimosa, Clare Akamanzi uyobora Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Iterambere (RDB) na Yvonne Manzi Makolo uyobora Sosiyete y’Ubwikorezi bwo mu Kirere y’u Rwanda, RwandAir.

Binyuze muri Visit Rwanda, u Rwanda ruzakomeza kwamamaza ibyiza n’iterambere ry’Igihugu binyuze muri iyi mikino ifatwa nk’iyoboye iyindi kuri uyu mugabane.

Aha, ijambo Visit Rwanda rizakomeza kugaragara ku myenda abakinnyi bambara ndetse n’ibindi bikoresho bitandukanye nk’uko byari bimeze mu Myaka itatu ishize.

Bwana Amadou Gallo Fall agaruka kuri aya masezerano, yagize ati:” Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Iterambere (RDB) ni umufatanyabikorwa wacu w’imena. Yabanye natwe dutangira uyu mushinga mu Myaka itatu (3) ishize, kandi uruhare rwe rwatugiriye akamaro”.

Yakomeje agira ati:”Dushingiye kubyo tumaze kugeraho hagati y’impande zombi, twahisemo kongera aya masezerano y’ubufatanye mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umukino wa Basketball muri Afurika by’umwihariko bidasiganye no gukora ibikorwa biteza imbere Urubyiruko mu Myaka iri imbere”.

Muri uyu muhango, umuyobozi w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Iterambere (RDB), Clare Akamanzi yishimiye isinywa ry’aya masezerano, yungamo ko azakomeza kwifashishwa mu guteza imbere Igihugu bidasiganye n’iterambere ry’ibikorwa bya Siporo imbere mu gihugu.

Ati:”Umusaruro w’Imyaka 3 dukorana na BAL watubereye ingirakamaro mu buryo budashidikanywaho. Twiteze ko no muri iyi 3 iri mbere bizaba byiza kurushaho”.

Muri aya masezerano, hakubiyemo ko Sosiyete y’Ubwikorezi bwo mu Kirere y’u Rwanda, RwandAir, izakomeza kuba umufatanyabikorwa wa BAL binyuze mu gufasha abitabiriye iyi mikino barimo n’Amakipe kugera no kuva i Kigali basubira mu bihugu byabo.

Mu Mwaka w’i 2020, nibwo u Rwanda rwasinyanye na BAL ku nshuro ya mbere amasezerano y’Imyaka 3 yo kwakira iyi mikino, aya akaba yarafashije u Rwanda kumenyeka ku rwego rw’Isi nk’Igihugu kidasanzwe mu kwakira ibikorwa mpuzamahanga bya Siporo.

Nyuma y’isinywa ry’aya masezerano, muri Gicurasi y’Umwaka wakurikiyeho (2021), u Rwanda rwakiriye BAL ku nshuro ya mbere, imikino yasize Igihugu kerekanye ubudahangarwa mu kwakira ibikorwa bya Siporo n’Ubwo Covid-19 yacaga ibintu mu Isi no mu Rwanda by’umwihariko.

Kugeza ubu, iyi mikino ibera mu Nzu y’imikino n’imyidagaduro izwi nka BK-Arena yubatse i Remera mu marembo ya Kigali.

Ubwo iri rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya mbere, ryegukanywe na Zamalek yo mu Misiri, ku nshuro ya kabiri ritwarwa na US Monastir mu ugihe uyu Mwaka ku nshuro yaryo ya gatatu ryegukanywe na Al-Ahly yo mu Misiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *