Basketball: U Rwanda rwegukanye Umudali wa Bronze ku nshuro ya mbere mu gikombe cy’Afurika (Amafoto)

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yaraye isoje urugendo rw’Igikombe cy’Afurika “AFRO-CAN” cyaberaga i Luanda muri Angola yegukanye umudali w’umwanya wa gatatu (Bronze) nyuma yo kwisengerera Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku ntsinzi y’amanota 82 kuri 73.

Uyu mudali u Rwanda rwegukanye, wahise uca agahigo kuko niwo ubaye uwa mbere wo ku rwego nk’uru mu mateka y’umukino wa Basketball imbere mu gihugu.

Ni umukino wari ishiraniro ku moande zombi, kuko amakipe yagaragazaga uguhangana kudasanzwe, kugeza mu gace ka gatatu k’umukino.

Amakipe yakomeje kwerekana ko ari gukozanyaho bya hato na hato, gusa, agace ka gatatu karangiye kegukanwe n’u DR-Congo irusha amanota 10 u Rwanda 29-19).

N’ubwo mu gace ka kane, DR-Congo yakomeje guhanyanyaza ishaka kugaruka mu mukino, ariko abasore b’Umutoza Murenzi Yves bakomeje kuyibera ibamba.

Mu mikino itandatu u Rwanda rwakinnye muri iri rushanwa, rwatsinzemo 3 rutsindwa indi 3.

https://theupdate.co.rw/basketball-maroke-yegukanye-igikombe-cyafurika/

Rwatsinzwe na Tuniziya, Maroke na Ivory Coast, rutsinda, Mozambique, Angola na DR-Congo

Agace ka mbere k’uyu mukino karangiye u Rwanda rufite amanota 19-17, agace ka kabiri 19-16, agace ka gatatu 19-29, 25-11.

Ni umukino u Rwanda rwahiriwe n’amanota 3, kuko DR-Congo yatakaje imipira 4 yahaye u Rwanda kuyitsindamo amanota 12.

N’ubwo abakinnyi bose bitanze uko bari bishoboye, ariko intwali y’umunsi ku ruhande rw’u Rwanda yari Ndayisaba Dieudonne Ndizeye.

Ndayisaba yatsindiye u Rwanda wenyine amanota 22 anakora Rebonds 4.

Uretse Ndizeye, Jean-Jacques Nshobozwabyosenumukiza, yatsinzemo amanota 19 arimo 9 yatsindiye ahatererwa amanota 3, akora Rebounds 4 anatanga umupira umwe wabyaye amanota.

Ku ruhande rwa DR-Congo, ugukinana neza hagati ya Pitchou Manga na Gamine Kande Keili, kwatanze umusaruro n’ubwo utari uhagije, kuko Pitchou yatsinze amanota 18 anakora Rebounds 13, mu gihe Gamine yatsinze amanota 20 points na Rebounds 5.

Uyu mukino wari ufite ishyaka ryo hejuru, gusa u Rwanda rwakoze ibyo rwasabwaga rwikura mu menyo ya DR-Congo yaje muri iri rushanwa ariyo ifite igikombe yegukanye ubwo cyakinirwaga u nshuro ya mbere i Bamako muri Mali mu 2019.

N’ubwo DR-Congo yatsindiwe ku mwanya wa gatatu, yabonye itike yo kuzakina irushanwa ritaha itabanje kunyura mu majonjora, kuko nk’uko amategeko y’iri rushanwa abigena, amakipe 4 ya mbere ntago akina amajonjora yo gushaka itike y’irushanwa rizakurikiraho.

Bivuze ko irushanwa rizakinwa mu 2027, Maroke yegukanye igikombe, Ivory Coast yatsindiwe ku mukino wa nyuma, u Rwanda rwegukanye umwanya wa gatatu na DR-Congo yabaye iya kane zifite itike bidasubirwaho.

Nyuma yo kweugukana umwanya wa gatatu, umutoza w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Murenzi Yves, aganira n’Itangazamakuru yagize ati:”Ntago nabona amagambo asobanura ibyishimo abakinnyi bampaye. Bikoresheje imbaraga zidasanzwe. Gukina umukino uhanganye n’umuturanyi biba birenze mu kibuga. Ndashimira abakinnyi ku bwitange bagaragaje. Habayemo gucika intege no gukora cyane, ariko ibi byose nibyo bitanga intsinzi. Ubwo twarushwaga amanota atandatu, abakinnyi babaye nk’abagira igihunga, ariko nabasabye gutuza mbereka ko byose bishoboka kandi babigezeho”.

Agaruka ku cyo iyi ntsinzi ivuze ku mukino wa Basketball imbere mu gihugu, kapiteni w’ikipe y’Igihugu, Ndizeye Ndayisaba Dieudonne yagize ati:”Ni umusaruro usobanuye byinshi, haba ku bakinnyi, abayobozi, abafana, abakunzi ndetse n’umuryango mugari wa Basketball”.

“Kwegukana umwanya wa gatatu muri AFRO-CAN birerekana ko dukomeje gushyira imbaraga muri uyu mukino twagera no kubirenzeho”.

Yasoje agira ati:”Twatangiye irushanwa nabi, ariko turisoje neza kandi nicyo k’ingenzi”.

Iri rushanwa rikinwa n’abakinnyi bakina ku mugabane w’Afurika, gusa mu rwego rwo kuryongerera imbaraga, amakipe akaba yemererwa kongeramo abandi bakinnyi 2 gusa bakina hanze yawo.

Ubwo ryakinwaga ku nshuro ya mbere mu 2019 i Bamako muri Mali, ryegukanwe na DR-Congo itsinze Kenya ku mukino wa nyuma.

Amafoto

U Rwanda rwegukanye Umudali wa Bronze ku nshuro ya mbere mu mateka y’igikombe cy’Afurika

 

Image
Uretsee kwegukana umwanya wa gatatu, Kapiteni w’u Rwanda, Ndizeye Ndayisaba yatoranyijwe mu bakinnyi 5 bahise abandi mu irushanwa

 

Image

Image

Image

Rwanda concluded their 2023 FIBA AfroCAN campaign with a third place finish following Sunday’s hard-fought 82-73 win over defending champions DR Congo in Luanda.
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *