Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagabo yaraye ibonye intsinzi yayo ya mbere mu mikino y’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika iri kubera i Dakar muri Senegal.
Nyuma yo gutsindwa imikino ibiri ibanza, irimo ufungura rwatsinzwe na Senegal n’uwa kabiri wa Kameroni, u Rwanad rwaraye rwihimuriye kuri Gabon, ruyitsinda amanota 90 kuri 63.
Muri uyu mukino waraye ukiniwe mu Nzu y’imikino ya Dakar Arena, Osborn Shema yahize abandi bakinnyi b’u Rwanda mu gutsinda amanota menshi nk’umukinnyi ku giti cye, kuko yatsinze 20 muri aya 90.
Uretse amanota 20, Osborn Shema yakoze na rebounds 4.
Uyu mukino wakinywe ku munsi wa nyuma yo gusoza iyo mu itsinda rya gatatu ririmo ibihugu by’u Rwanda, Senegal, Kameroni na Gabon.
Ku wa gatanu w’Icyumweru gishize, Senegal yari yatsinze u Rwanda amanota 81-58, mu gihe Kameroni yaje gusongamo bucyeye bwaho, itsinda amanota 70 kuri 59.
Mu gace ka mbere k’uyu mukino wahuje u Rwanda na Gabon, karangiye u Rwanda rufite amanota 28 kuri 21 ya Gabon, mu gihe amakipe yombi yagiye kuruhuka, u Rwanda rufite amanota 50 kuri 34, nyuma yo kwegukana agace ka kabiri rugatsinzemo amanota 22 kuri 13 ya Gabon.
Nyuma yo kuva kuruhuka no kumva amabwiriza y’abatoza, ibintu byahindutse by’umwihariko ku ikipe y’igihugu ya Gabon.
Yihagazeho mu gace ka gatatu, kuko karangiye ihangamye u Rwanda, banganya amanota 15, gusa agace ka kane ari nako kari aka nyuma k’umukino, u Rwanda rweretse Gabon ko bitari ku rwego rumwe, rugatsinda ku manota 25 kuri 14.
Muri uyu mukino, uretse Osborn Shema watsinze amanota 20, Furaha Cadeaux de Dieu yamuguye mu ntege n’amanota 14 na rebounds 11.
Ku ruhande rwa Gabon, Rachez Missouma niwe mukinnyi wahize abandi, kuko yatsindiye Igihugu cye amanota 10, mu gihe Moundounga-Moumbeki yatsinze amanota 9 muri 63 ikipe y’Igihugu cye cyatsinze.
U Rwanda rwasoje iyi mikino ruri ku mwanya wa gatatu n’amanota 4, mu gihe Senegal yasoreje ku mwanya wa mbere n’amanota 6, Kameroni iba iya kabiri n’amanota 5, Gabon iba iya nyuma n’amanota 3.
Imikino y’Igikombe cy’Afurika izakinirwa muri Angola mu Mwaka utaha (2025).
Amafoto