Basketball: U Rwanda rwanyagiye Tuniziya yari mu Rugo mu mukino ufungura Igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje Imyaka 16

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 16 yaraye ihaye isomo iya Tuniziya mu mukino ufungura igikombe cy’Afurika.

Uyu mukino u Rwanda rwatsinzemo Tuniziya amanota 78 kuri 59, William Sean Mwesigwa yawutsinzemo amanota 34 wenyine.

Uretse Mwesigwa, Joseph Nshimiye yatsinze amanota 12, mu gihe Kenrik Kabano yatsinzemo amanota 10.

Nyuma y’uyu mukino wo mu itsinda rya gatatu (Group C) wakiniwe mu Nzu y’imikino ya Mohamed Mzali i Monastir, abasore b’umutoza Patrick Habiyambere berekanye ko binjiye muri iri rushanwa bafite intego ihambaye n’ubwo bari imbere y’abafana batagira ingano ba Tuniziya.

Agaruka kuri uyu musaruro, Umutoza Habiyaremye yagize ati:“Ni intsinzi yadushimishije. Kuri uyu wa Gatanu twiteguye kuza guhangana na Mali. Ntago iyi ntsinzi ituma twirara, ahubwo igiye kutwongerera imbaraga”.

Nyuma yo gutsinda Tuniziya, u Rwanda ruracakirana na Mali kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Nyakanga 2023, mu mukino uza kubera mu Nzu y’imikino ya Mohamed Mzali i Monastir.

https://theupdate.co.rw/basketball-u-rwanda-ruracakirana-na-tuniziya-mu-mukino-ufungura-igikombe-cyafurika-cyabatarengeje-imyaka-16/

Iyi mikino izatanga amakipe abiri gusa azahagararira Afurika mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 kizakinwa mu Mwaka utaha w’i 2024.

Guhera kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Nyakanga 2023 kugeza ku ya 23 Nyakanga 2023, amakipe 10 ateraniye i Monastir guhatanira iyi tike.

Uko iri rushanwa rigomba gukinwa

  • Amakipe agabanyije mu matsinda abiri (A&B)
  • Buri tsinda rigizwe n’amakipe atanu (5)
  • Amakipe 4 muri buri tsinda, azahita akatisha itike ya 1/4

Uko amakipe yashyizwe mu matsinda

  • Itsinda rya mbere: Tunisia, Rwanda, Côte D’ivoire, Angola na Mali
  • Itsinda rya kabiri: Egypt, Guinea, Uganda, Morocco na Chad.

Amafoto

The New Times
The New Times
The New Times

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *