Basketball: U Rwanda rwakatishije itike y’Igikombe cy’Afurika rwihanije u Burundi bwari bwarukoze mu Jisho

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yaraye ikatishije itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Angola guhera tariki ya 07-16 Nyakanga 2023, ihagarariye Akarere ka 5 nyuma yo gutsinda Uburundi amanota 70 kuri 48 ku mukino wa nyuma waraye ubereye mu Nzu y’imikino yitiriwe Nyakwigendera Benjamin Mkapa i Dar es Salaam mu gihugu cya Tanzania.

Amakipe yombi yageze ku mukino wa nyuma abikesha kwitwara neza mu mikino yahuje amakipe yari yitabiriye iyi mikino, nyuma y’uko buri imwe ihura n’indi.

Muri uyu mukino, u Rwanda rwihanije Uburundi bwari bwarukoze mu Jisho mu mukino wo ku wa gatatu, ku ntsinzi y’amanota 53-52, ubwo amakipe yombi yahuraga mu mukino w’umunsi ubanziriza uwa nyuma.

Ni umukino u Rwanda rwitwayemo neza ku buryo bushimishije, by’umwihariko rwegukana uduce 3 kuri 4 tw’umukino. Mu gihe aka 4 amakipe yombi yakaguyemo miswi.

Abakinnyi barimo William Robeyns na Ntore Habimana, bari bameze nk’abariye amavubi bashaka kwihimura ku Intamba mu Rugamba BBC.

William Robeyns yawutsinzemo amanota 19, atanga imipira 3 yabyaye amanota, na Rebounds 5.

Mu gihe Dieudonné Ndizeye yatsinze amanota 15, naho Kendall Lamar Gray atsindamo 10.

Nyuma yo kwegukana intsinzi, u Rwanda rwahise rukatisha itike yo kuzerekeza i Luanda muri Angola mu mikino ya nyuma y’Igikombe cy’Afurika cyaherukaga gukinwa mu 2019, kegukanwa na DR-Congo.

Point guard Nshobozwa with the ball during the game. Rwanda has qualified for the 2023 FIBA AfroCAN tournament, thanks to a 70-48 victory over Burundi in the final game of the Zone V qualifiers.Courtesy

The New Times
The New Times

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *