Basketball: U Rwanda rwaguye munsi y’Urugo mu nzira igana ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Afurika

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yaraye iguye munsi y’urugo, nyuma yo gutsindwa na Côte d’Ivoire amanota 74 kuri 71 mu mukino wa ½ w’igikombe cy’Afurika.

Nyuma yo gutsindwa uyu mukino, u Rwanda rurakina na Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu, mu gihe Cote d’Ivoire icakirana na Maroke ku mukino wa nyuma. Iyi mikino yombi, izakinwa kuri iki Cyumweru.

Uyu mukino wa ½, waranzwe n’ubuhanga budasanzwe bwagaragajwe n’abakinnyi barimo Sire Dieng na Mike Fofana ku ruhande rwa Cote d’Ivoire.

N’ubwo aba bakinnyi babaye ibamba ku ruhande rwa Cote d’Ivoire, Williams Robeyns ku ruhande rw’u Rwanda nawe yerekanye urwego rudasanzwe.

Agace ka mbere k’uyu mukino kegukanywe na Cote d’Ivoire ku ntsinzi y’amanota 13-12, mu gihe amakipe yombi yagiye kuruhuka u Rwanda ruyoboye umukino ku manota 37-31.

Nyuma yo gutsiindwa uyu mukino, umutoza w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Murenzi Yves yagize ati:“Twari tuzi neza ko mukeba akomeye mu gace ka nyuma k’umukino, kandi yabigaragaje kuko yagatsinzemo amanota 22. Ku ruhande rwacu rwatakaje imipira y’ingenzi yagombaga kuduhesha intsinzi, ibi byadukozeho. Twaje muri iri rushanwa dufite intego yo kwitanga uko dushoboye kugera ku munota wa nyuma. Gusa, niko muri Basketball bigenda, tugiye kurushaho kwitegura. Abakinnyi bagiye kwitekerezaho, mbere y’uko duhatanira umwanya wa gatatu kuri iki Cyumweru”.

Amafoto

The New Times

The New Times The New Times

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *