Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu bagabo irimbanyije imyiteguro y’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Angola mu Mwaka utaha.
Mu rwego rwo kwitegura aya majonjora azabera i Dakar muri Senegal, iyi kipe y’Igihugu izakina imikino ibiri ya gicuti izayihuzan’Ibihugu bya Mali na Sudani y’Epfo.
Iyi kipe itozwa n’Umunya-Senegal, Cheikh Sarr wungirijwe na Yves Murenzi na Kenneth Gasana, izakina umukino wa mbere wa gicuti na Mali tariki ya 19 Ugushyingo, mu gihe uwa kabiri izawukina na Sudani y’Epfo bucyeye bwaho.
Iyi mikino yombi izabera i Dakar ku murwa mukuru w’Igihugu cya Senegal.
Mu mikino y’amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika, u Rwanda rusangiye itsinda rya gatatu n’Ibihugu birimo; Senegal, Kameroni na Gabon.
Ikipe y’Igihugu icumbitse kuri Kigali Delight Hotel, ikaba ikorera imyitozo muri Petit Stade Amahoro i Remera mu Mujyi wa Kigali.
Abakinnyi bari muri uyu mwiherero bagizwe na;
- Antino Jackson Jr
- Alexandre Aerts
- Jean Jacques Wilson Nshobozwabyosenumukiza
- William Robeyns
- Kenny Manzi
- Dieudonné Ndizeye
- Steven Hagumintwari
- Emile Galois Kazeneza
- Bruno Shema
- Prince Muhizi
- Cadeaux de Dieu Furaha
- Osborn Shema a
- Noah Bigirumwami.