Basketball: REG yibitseho Dieudonné Ndizeye na Steven Hagumintwari nyuma yo kurekura Miliyoni 80 Frw

0Shares

Isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi i Kigali rirashyushye nyuma nyuma y’uko Shampiyona ya Basketball y’i 2024 ishyizweho akadomo yegukanywe n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR BBC.

Kuri iri Soko, Ikipe y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ingufu (REG), niyo ihiganje, nyuma yo kutitwara neza muri uyu Mwaka w’imikino, kuko yasoreje ku mwanya wa gatatu.

Izi mbaraga z’Ikofi, iyi kipe yazigaragaje ikora ibisa nko gusenya Ikipe ya Patriots BBC, nyuma yo kuyiguramo abakinnyi bayo babiri yagenderagaho aribo; Ndizeye Ndayisaba Dieudonné uzwi nka Gaston na Steven Hagumintwari.

Amakuru THEUPDATE ifite n’uko aba bakinnyi bombi batanzweho Miliyoni 80 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Ndizeye Ndayisaba Dieudonné uzwi nka Gaston w’Imyaka 27 y’amavuko na Steven Hagumintwari w’imyaka 30, ni bamwe mu bakinnyi baranze ikinyacumi gishize muri Basketball y’u Rwanda, haba mu Ikipe ya IPRC Kigali na Patriots BBC bombi bakiniye.

Amakuru y’igurwa ry’aba bakinnyi, avuga ko buri umwe yatanzweho Miliyoni 40 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Kuri Miliyoni 80 batanzweho, buri umwe afite amasezerano azamara Imyaka itatau (3) akinira REG BBC ntagihindutse.

Mu masezerano impande zombi zagiranye, n’uko aya masezerano ashobora kongerwa hashingiye ku musaruro bazaba batanze.

Mbere yo gukinira Ikipe ye nshya ya REG BBC, Ndizeye Ndayisaba Dieudonné kuri ubu ari mu gihugu cya Libya, aho ari kumwe n’Ikipe ya Kriol Star yo mu gihugu cya Cape Verde yamwifashishije mu mikino y’amajonjora y’imikino ya Basketball Africa League (BAL), igomba gutangira kuri uyu wa 10 Ukwakira 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *