Basketball: Randle na Ndoye bongewe mu bazafasha APR BBC muri BAL

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu z’u Rwanda mu mukino wa Basketball, APR BBC irimbanyije imyiteguro y’imikino y’amjonjora ya nyuma yo gushaka itike ya Basketball Africa League [BAL].

Mu rwego rwo kwitegura iyi mikino izabera i Kigali hagati ya tariki ya 17-25 Gicurasi 2025, yatangaje ko Chasson Randle na Youssou Ndoye ari abakinnyi bashya izakoresha muri iri rushanwa ryitabirwa n’ibihangange muri Basketball y’Afurika.

Amakipe azaba ari i Kigali, azishakamo azitabira imikino ya nyuma izabera i Pretoria muri Afurika y’Epfo.

APR BBC ihanzwe amaso n’abakunzi ba Basketball mu Rwanda, cyane ko umwaka ushize yabatenguye, ikabura itike yo gukina imikino ya nyuma yakiniwe i Kigali, bikaba byari binabaye ubwa mbere Ikipe yo mu Rwanda ibura iyi tike.

Uretse aba bakinnyi, APR BBC kandi ifite umutoza w’Umunyamerika, James Maye Jr wasimbuye Maz Trakh weretswe umuryango.

Randle Chasson w’imyaka 32, areshya na Metero na Santimetero 85. N’Umunyamerika wakiniye amakipe atandukanye arimo [Philadelphia 76ers na Orlondo Magic] zikina Shampiyona y’Amerika izwi nka NBA, ndetse n’Ikipe ya Real Madrid yo muri Esipanye.

Ndoye Youssou, n’Umunyasenegale ureshya na Metero 2 na Santimetero 13. Asanzwe akinira Ikipe y’Igihugu ya Senegal kandi n’umwe mu bayifatiye runini.

Yakiniye amakipe arimo; Coosur Real Betis yo muri Espanye, JL Bourg yo mu Bufaransa na Austin Spurs muri  NBA G League.

Baje basanga Nobel Boungou-Colo na Jordan McRea, batangiye no kwifashishwa na James Maye muri shampiyona y’imbere mu igihugu.

Uretse APR BBC andi makipe azaba ari i Kigali arimo; Al Ahli Tripoli yo muri Libya, Nairobi City Thunder yo muri Kenya na MBB Blue Soldiers yo muri Afrika y’Epfo.

Ahli Tripoli na MBB Blue Soldiers zizafungura iyi mikino tariki ya 17 Gicurasi 2025, uyu munsi kandi niwo APR BBC izaba yacakiranyeho na Nairobi City Thunder.

Amakipe azava i Kigali mu mikino yashyizwe mu itsinda rizwi nka Nile [Nile Conference], azahura n’andi yavuye mu bindi byerekezo, tariki ya 6-14 Kamena 2025, yishakemo iyegukana igikonze i Pretoria.

 BAL yatangiye gukinwa mu 2021, kuva yatangira gukinwa, imikino yayo ya nyuma yakiniwe i Kigali, ikaba izahagaruka mu 2026 no mu 2028.

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *