Basketball: Maroke yegukanye Igikombe cy’Afurika

Ikipe y’Igihugu ya Maroke yaraye yegukanye Igikombe cy’Afurika nyuma yo gutsinda Côte d’Ivoire amanota 78 kuri 76.

Nyuma yo gusoreza ku mwanya wa 4 mu mikino nk’iyi bereye i Bamako na Mali mu 2019 ubwo yakinwaga ku nshuro yayo ya mbere, kuri iyi nshuro Maroke yerekanye ko yakoze impinduka zihambaye zigamije intsinzi.

Iki gikombe yaraye itwariye muri Angola i Luanda, kivuze byinshi, kuko aricyo gikombe cya mbere yegukanye kuva mu 1965 ubwo yegukanga igikombe cy’Afurika.

Ibikesheje umukino wayo wihuta, yagoye cyane Côte d’Ivoire, kuko agace ka mbere yakegukanye ku manota 25 kuri 22, mu gihe amakipe yombi yagiye kuruhuka Maroke ifite amanota 43 kuri 36.

Mu duce tubiri twakurikiyeho tw’umukino, Côte d’Ivoire yagerageje gukora iyo bwabaga, ariko Maroke iyibera ibamba kugera umukino urangiye.

Mu rugendo rwo kwegukana iri rushanwa, Maroke yatsinzwe umukino umwe gusa, umukino yahuyemo na Tuniziya bari basangiye itsinda rya gatatu, iri ryarimo n’u Rwanda.

Nyuma yo gutsindwa na Tuniziya, yahise yisasira amakipe arimo u Rwanda, Kamenroni, Kenya na Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DR-Congo).

Mu mikino 6 yakinnye, Maroke yatsinzwemo 5 itsindwa 1, ibi bikaba byarafashwe nk’agahigo kandasanzwe n’ubwo ntawayihaga amahirwe.

Mu gihe yakomeza kwitwara gutya, ni imwe mu makipe yo guhanga amaso mu myaka iri imbere.

Twibutse ko iri rushanwa Maroke yegukanye ritandukanye n’Igikombe cy’Afurika gisanzwe, kuko iki kitwa AFRO-CAN.

Iri rushanwa rikinwa n’abakinnyi bakina ku mugabane w’Afurika, gusa mu rwego rwo kuryongerera imbaraga, amakipe akaba yemererwa kongeramo abandi bakinnyi 2 gusa bakina hanze yawo.

Ubwo ryakinwaga ku nshuro ya mbere, ryegukanwe na DR-Congo itsinze Kenya ku mukino wa nyuma.

Uko amakipe yakurikiranye

1. Morocco
2. Ivory Coast
3. Rwanda
4. DR Congo
5. Tunisia
6. Kenya
7. Angola
8. Nigeria
9. Gabon
10. Mozambique
11. Cameroun
12. Mali
May be an image of 3 people, people playing basketball and text
The New Times
The New Times

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *