Basketball: Majok na Mukama muri Patriots, Ibeh na Holland muri APR, amakipe akomeje kwiyubaka mu gihe Shampiyona igeze aho rukomeye

Mu gihe Shampiyona y’u Rwanda y’i 2023 igeze aho rukomeye, amakipe ahanganiye igikombe akomeje kwiyubaka uko bwije ni uko bukeye.

Amakipe arimo Patriots BBC na APR BBC ari kubyiganira ku isoko ry’abakinnyi b’ibikurankota, mu gihe imikino ya kamarampaka (Playoffs) ikomeje kwegereza.

Uretse ibi kandi, izi kipe zombi zizi neza ko imwe muri zo iramutse itwaye igikombe cya Shampiyona yazahagararira u Rwanda mu mikino ya Basketball Africa League (BAL) mu Mwaka utaha.

Muri iyi nkuru, tugiye kurebera hamwe bamwe mu bakinnyi b’ibikurankota aya makipe amaze kwibikaho, aho bamwe mu bakurikiranira hafi umukino wa Basketball mu Rwanda bahamya ko ntagihindutse imwe muri izi kipe ariyo izegukana igikombe cya Shampiyona y’uyu Mwaka w’i 2023.

  • Patriots
Michael Dixon Jr

 

Uyu mukinnyi ufite Ubwenegihugu bwa Georgia n’ubwa USA, ni umwe mu bakinnyi bayobora umukino (point guard) wamaze kwibikwaho na Patriots BBC.

Kuva yahabwa Ubwenegihugu bwa Georgia mu 2016, Dixon akinira ikipe y’Igihugu ya Georgia ya Baskeball.

Mu 2017, yakiniye iki gihugu mu mikino y’Igikombe cyo ku Mugabane w’Uburayi (EuroBasket).

Abakunzi b’umukino wa Baskeballl mu Rwanda bamwibuka nk’umukinnyi watowe nk’uwahize abandi mu mikino ya BAL mu 2022 ubwo yakiniraga ikipe ya US Monastir yanegukanye iri rushanwa.

Amwe mu makipe yakiniye arimo; Lietuvos krepšinio lyga, yakinnye kandi muri Shampiyona ya Czech, Ubugereki, Turukiya, Isiraheli, Ubutaliyani na Shampiyona ya Canada.

Jean Victor Mukama

 

Mu rwego rwo gukomeza kwiyubaka, Patriots BBC yasinyishije Umunya-Canada unafite Ubwenegihugu bw’u Rwanda, Jean Victor Mukama.

Ntago ari inshuro ya mbere Mukama akiniye Patriots BBC, kuko mu Kuboza kw’i 2019 nabwo yari yasinyiye iyi kipe ubwo yiteguraga imikino ya BAL mu 2020.

Uyu mukinnyi yerekanye urwego ntashidikanywaho mu mikino ya BAL, by’umwihariko umukin wahuje Patriots BBC na Gendarmerie Nationale Basketball Club yo muri Madagascar. Muri uyu mukino, yatsinzemo amanota 18 wenyine.

Mukama yakiniye amakipe atandukanye muri Shampiyona ya Canada, mu Buholandi no muri Esipanye.

Ater Majok

 

Majok, wakiniye ikipe ya Petro de Luanda mu mikino ya Basketball Africa League yabereye i Kigali muri Gicurasi y’u Mwaka, ni umwe mu bakinnyi Patriots BBC yabengutswe ngo bayifashe mu gihe irangamiye kongera gusubira mu mikino ya BAL.

Ku myaka 25 y’amavuko, Majok ufite inkomoko muri Sudani y’Amajyepfo ariko ukinira ikipe y’Igihugu ya Liban, ni umwe mu bakinnyi badashidikanywaho nk’abahize abandi mu nshuro 3 BAL imaze gukinwa.

Ku nshuro ya mbere mu 2020 ubwo BAL yakinwaga, yagize uruhare ntagereranwa mu gufasha US Monastir kwegukana iri rushanwa itsinze Petro de Luanda ku mukino wa nyuma.

Icyo gihe, yatowe nk’umukinnyi wahize abandi mu kugarira ndetse binamuhesha kuza mu ikipe y’abakinnyi batanu (5) bahize abandi.

Germaine Roebuck Jr

 

Uyu mukinnyi ufite Ubwenegihugu bwa USA afatwa nk’umwe mu bafite ubuhanga mu gukina uyu mukino ku mwanya we, by’umwihariko akaba yaranyuze muri Patriots BBC mu mikino ibanza ya Shampiyona mbere y’uko yerekeza muri Uganda gufasha City Oilers ubwo yari igiye gukina imikino ya BAL 2023.

Nyuma yo gufasha City Oilers, yagarutse muri Patriots BBC gusoza akazi yari yarasize atangiye.

Uyu mugabo wavukiye muri Leta ya Illinois muri USA, yatangiriye umukino wa Basketball mu Mashuri yisumbuye, nyuma yerekeza muri College ya Calumet.

Cadeaux de Dieu Furaha

 

Furaha ni umukinnyi mpuzamahanga w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, yerekeje muri Patriots BBC mu rwego rwo kuyifasha kwegukana igikombe cya Shampiyona.

Uyu kizigenza yakiniye amakipe atandukanye y’Ibigo by’Amashuri yisumbuye na za Kaminuza muri USA arimo; New Mexico Military Institute, Abilene Christian University na University of Arkansas Fort Smith.

Ni umwe mu bakinnyi bari bagize ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yegukanye Umudali wa Bronze mu mikino ya AfroCAN yabereye muri Angola mu Kwezi gushize kwa Nyakanga.

  • APR BBC
Prince Ibeh

 

Nk’umukinnyi mpuzamahanga w’u Rwanda ariko ufite Ubwenegihugu bw’Ubwongereza, Prince Ibeh yerekeje muri APR BBC nyuma yo kunyura mu makipe arimo Xinbei yo mu Bushinwa, ari nayo yaherukagamo.

Uyu yavukiye mu Bwongereza, abyawe n’ababyeyi bakomoka muri Nijeriya, yatangiye gukina umukino wa Basketball muri USA aho yakuriye.

Ku myaka 29 y’amavuko, Ibeh yakiniye ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga atandukanye.

Ni umwe mu bari bagize ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yakinnye imikino ya African Basketball Championship (Afrobasket) yabereye i Kigali mu Mwaka w’i 2021.

De Marcus Holland

 

De Marcus ni umukinnyi mpuzamahanga w’Umunyamerika wakinnye mu makipe atandukanye ariko Delaware Blue Coats muri Shampiyona ya NBA G League.

Yakinnye kandi Imyaka ine (4) muri mikino y’Amashuri mu ikipe ya Texas Longhorns.

Muri Gicurasi y’i 2021, Holland yakiniye ikipe ya Ferroviário de Maputo yo muri Mozambique mu mikino ya BAL yabereye i Kigali.

Muri iri rushanwa, yakinnyemo imikino ine (4) yose iyi kipe yakinnye ari umukinnyi utangira mu kibuga.

Holland yafashije Ferroviário de Maputo kugera mu mikino ya 1/4 cya BAL mu 2021, ibikesheje amanota 13.8 yatsindaga kuri buri mukino.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *