Basketball: Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yakatishije itike ya 1/4 mu gikombe cy’Afurika

0Shares

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yakatishije itike ya 1/4 nyuma gusezerera iya Mozambique iyitsinze amanota 73 kuri 62 mu mikino ya nyuma y’Igikombe cy’Afurika ‘Afro-CAN’ iri kubera i Luanda muri Angola.

Nyuma yo kwisengerera Mozambique, u Rwanda ruracakirana na Angola mu mukino wa 1/4 guhera saa 18:00 ku isaha ya Kigali.

Mbere yo gusezerera Mozambique, u Rwanda rwari rwatsinzwe imikino ibiri yo mu itsinda rya gatatu rwahuyemo na Tuniziya na Maroke.

Mu mukino wa Tuniziya, u Rwanda rwatsinzwe ku manota 67 kuri 61, mu gihe uwa Maroke rwawutsinzwe ku manota 59-58.

Intsinzi y’imbere ya Mozambique, u Rwanda ruyikesha amanota 16 yatsinzwe na Dieudonné Ndizeye Ndayisaba, ndetse n’amanota 15 na 14 yatsinzwe na William Robeyns na Ntore Habimana.

Umukino u Rwanda ruza guhuramo na Angola ni umukino utoroshye, by’umwihariko kuko Angola aricyo gihugu cyakiriye iyi mikino.

Nyuma y’imikino y’amatisnda, amakipe 4 yahise akatisha itike ya 1/4, mu gihe andi 4 yabikesheje kunyura mu ijonjora.

Aya yanyuze mu ijonjora arimo n’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda iyobowe n’umutoza Murenzi Yves na Kapiteni Ndizeye Ndayisaba Dieudonné.

U Rwanda niruramuka rusezereye Angola rurerekeza mu mikino ya 1/2, mu gihe rwasezererwa rukaza guhita rukomereza mu mikino yo guhatanira imyanya.

Amafoto

The New Times

The New Times

The New Times

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *