Basketball: Ikipe y’Igihugu y’Ingimbi n’Abangavu yageze ku mukino wa nyuma w’Irushanwa ry’Akarere ka 5

Amakipe y’u Rwanda muri Basketball y’abatarengeje imyaka 18 mu bahungu n’abakobwa yaraye ageze ku mukino wa nyuma w’imikino y’Akarere ka 5 “U18 Zone V Qualifiers”.

Iyi mikino iri kubera muri Lugogo Indoor Arena mu Mujyi wa Kampala muri Uganda.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 13 Kamena 2024 ni bwo hakinwe imikino ya ½ mu byiciro byombi, abahungu n’abakobwa.

Ikipe y’u Rwanda mu Bakobwa batarengeje imyaka 18 yatsinze Kenya amanota 71-45, ikatisha itike yo kuzakina umukino wa nyuma w’imikino y’Akarere ka 5 “U18 Zone V Qualifiers”.

Mu wundi mukino, Uganda yanyagiye Tanzania amanota 100-56, isanga u Rwanda ku mukino wa nyuma.

Mu bahungu, Ikipe y’u Rwanda ya Basketball yatsinze Kenya amanota 70-54, na yo igera ku mukino wa nyuma. Itegereje kumenya iyo bizahura hagati y’ikipe iva hagati ya Uganda na Tanzania.

U18 Zone V Qualifiers yatangiye gukinwa ku Cyumweru, tariki 9 Kamena 2024, izasozwa ku wa Gatanu.

Biteganyijwe ko amakipe abiri ya mbere mu byiciro byombi azabona itike yo kwitabira Igikombe cya Afurika kizabera muri Afurika y’Epfo ari na cyo kizatanga itike y’Igikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 19 mu 2025.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *