Kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Gasana Kenny akomeje kwivuza imvune yagize ku kirenge, iyi ikaba itamwemerera kuzaba ameze neza mu gihe ikipe y’Igihugu izaba yerekeje i Luanda muri Angola guhera tariki ya 8 kugeza ku ya 16 z’uku Kwezi kwa Nyakanga 2023, mu mikino ya nyuma y’Igikombe cy’Afurika (FIBA AfroCAN).
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda igiye kwitabira iyi mikino ihagarariye Akarere ka 5 (Zone5), ibikesha itike yakuye mu gihugu cya Tanzania mu Kwezi gushinze (Kamena) imaze guhigika iy’u Burundi ku mukino wa nyuma.
Mu gihe biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane tariki ya 06 Nyakanga 2023, ikipe y’Igihugu ihaguruka i Kanombe yerekeza muri Angola, Amakuru dukesha Ikinyamakuru The NewTimes aravuga ko uyu mukinnyi ajyana n’abandi, ariko ari mu rwego rwo kubatera akanyabugabo, kuko imvune afite itamwemerera kuzakina umukino n’umwe.
Agaruka kuri iyi mvune, Gasana Kenny yagize ati:“Nayikuye ku mukino wa nyuma waduhuje n’u Burundi. Ntabwo ikanganye cyane, ariko mu rwego rwo kwirinda inkurikizi zakurikirwa no kutivuza neza, ngomba kuyireka igakira”.
Yunzemo agira ati:“Ndacyari umukinnyi uyoboye abandi (Kapiteni), bityo ntago ngomba kuba kure bagenzi bange, ahubwo ngomba kubaba hafi mu rwego rwo gufasha umutoza kubatera akanyabugabo”.
N’ubwo bimeze bitya ariko, kubura Gasana muri iyi mikino ni igihombo gikomeye ku ikipe y’Igihugu mu gihe ihanzwe amaso i Luanda.
Agaruka ku mvune ye no kuba atazaba ari mu kibuga, yavuze ko ari igihombo, ariko ko uruhare rwe mu kuganiriza abakinnyi ruzaba rukenewe n’ubwo atazakina.
Ati:“Nakoze ibishoboka byose ngo nkirire igihe, ariko ntago byakunze. Ariko abakinnyi bagenzi bange mbafitiye ikizere. Bashobora kuzahura no kubura ubunararibonye bwange, ariko nzaba mpari ngo mbubasangize nabo babukoreshe mu kibuga”.
Asoza yagize ati:“Nzirana no kuba najya mu kibuga ntameze neza 100%, kuko bimbuza kwitanga nk’uko byagakwiriye. Ibi bituma ubuza amahirwe undi mukinnyi”.
Mu mikino yo gushaka itike yerekeza i Luanda, u Rwanda rwatsinze Sudani y’Epfo (72-55), Eritrea (114-34) na Tanzania (77-57), gusa rutsindwa n’u Burundi (53-52) mu mikino y’amatsinda.
Ku mukino wa nyuma, abasore b’umutoza Sheikh Sarr bakoze ibyasabwaga, bihimura ku Burundi (70-48).
Nyuma yo gutsinda imikino 4 rugatsindwa 1, u Rwanda rwahise rukatisha itike yo kuba mu makipe y’Ibihugu 12 azitabira imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Afurika (FIBA AfroCan) kizabera muri Angola, ku murwa mukuru Luanda.