Basketball: Ferwaba yatangaje itariki izakinirwaho Imikino ya Kamarampaka “Playoffs”

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda, Ferwaba, ryatangaje ko imikino ya Kamarampaka “Playoffs” isozwa Umwaka w’Imikino w’i 2023, izatangira gukinwa guhera tariki ya 23 Kanama 2023 kugeza ku ya 20 Nzeri 2023.

Imikino ya Kamarampaka “Playoffs”, ihuza amakipe Ane (4) yabaye aya mbere mu Mwaka w’imikino, agakina imikino ya kimwe cya kabiri ½, abiri yabashije kuyirokoka akerekeza ku mukino wa nyuma, nayo akishakamo iyegukana Igikombe cya Shampiyona.

Mu mikino y’Umwaka usanzwe wa Shampiyona mu kiciro cy’abagabo, yasize REG BBC isoreje ku mwanya wa mbere, ikurikirwa na Patriots BBC, APR BBC mu gihe Espoir BBC yasoreje ku mwanya wa Kane.

Mu bagore, APR BBC niyo yasoreje ku mwanya wa mbere, ikurkikirwa na The Hoops BBC, REG BBC yegukana umwanya wa gatatu mu gihe IPRC Huye yabaye iya Kane.

Mu kiciro cy’abagabo, muri ½ yazakinwa imikino itanu (5), amakipe atanguranwe (3), mu gihe ku mukino wa nyuma hazakinwa imikino (7), amakipe agatanguranwa (4). Iyi mikino yose biteganyijwe ko izabera muri BK-Arena.

Uretse abagabo, mu bagore imikino izabera muri Lycee de Kigali mu mikino ya ½, mu gihe umukino wa nyuma uzabera muri BK-Arena.

Ikipe izegukana igikombe mu bagabo izahita ikatisha itike yo guhagararira u Rwanda mu mikino ya Basketball African League (BAL) mu Mwaka utaha w’i 2024 ubwo izaba ikinwa ku nshuro ya 4, mu gihe mu bagore, ikipe izegukana igikombe izahagararira u Rwanda mu mikino ya FIBA Africa Zone V.

Kugeza ubu, REG BBC iri kurwana ku gikombe yegukanya mu Mwaka w’i 2021 n’uw’i 2022 mu byiciro byombi (abagore n’abagabo).

Gusa, kuri iyi nshuro biragoye ko umuntu yahamya ko iyi kipe izisubiza iki gikombe by’umwihariko mu kiciro cy’abagabo, kuko amakipe ya Patriots BBC na APR BBC ziyubatse mu buryo bugaragara mu rwego rwo gushaka iki gikombe no gukatisha itike ya BAL.

By’umwihariko, ikipe ya Patriots yongeyemo abakinnyi b’Ibihangange barimo; Umunya-Irani ufite inkokomo muri Sudani y’Epfo, Ater Majok, Michael Dixon na Jean Victor Mukama, mu gihe APR yongeyemo abarimo Umunyamerika, De Marcus Holland n’Umunyarwanda ukomoka mu Bwongereza na Nijeriya, Prince Ibeh.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *