Basketball: FERWABA yasabye Akarere ka Rubavu gushinga Ikipe

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (Ferwaba), bwasabye ubw’Akarere ka Rubavu gushyiraho ikipe y’uyu mukino, mu rwego rwo kwitura impano zirangwa muri aka Karere by’umwihariko n’abatoza bagakomokamo.

Ibi byagarutseho n’umuyobozi wa Ferwaba, Mugwiza Desire, ubwo hatahagwa ikibuga kivuguruye cy’umukino wa Basketball mu Karere ka Rubavu, tariki ya 09 z’Ukwezi kwa Nzeri (9) 2024.

N’ikibuga cyubatswe na Giants of Africa, mu rwego rwo guteza imbere impano z’umukino wa Basketball kuri uyu Mugabane.

Muri uyu mujyo, Giants of Africa yiyemje kubaka Ibibuga 100 ku Mugabane w’Afurika mu bihugu bitandkanye, n’u Rwanda rurimo.

Muri iyi mbwiraruhame yagejeje kubari bitabiriye uyu muhango, Mugwiza yagize ati:“Rubavu n’Akarere karagwamo impano z’umukino wa Basketball. Kuzishyiriraho Ikipe, byazifasha kubona aho zigaragariza”.

Yunzemo ati:“Uretse kuba iyi kipe yafasha Akarere kurushaho kumenyekana, byanagirira akamaro Igihugu, kuko umubare w’abakinnyi warushaho kwiyongera, kandi abakinnyi barahari”.

“Impano zivuye i Rubavu zirakenewe muri Baskeball y’u Rwanda. Tubasabye ko mwakomeza gushyigikira abafite imopano yo gukina Basketball. Abakinnyi beza bavuye i Rubavu, n’ishema ry’u Rwanda n’Afurika muri rusange, kandi tuzabashyigikira muri urwo rugendo”.

Iki kibuga n’ikibuga kijyanye n’igihe, kuko gifite ibisabwa byose byafasha umukinnyi gukuza impano no gutera imbere mu mukino wa Basketball.

Bimwe mu bizafasha abakinnyi, harimo no kuba kimurikiwe (umuriro), ibi bikazajya bifasha gukora imyitozo no mu masaha y’ijoro.

Akomoza kuri ubu busabe bwa Ferwaba, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yavuze ko bakora ibishoboka byose bakajyanamo n’abikorera ndetse n’Amashuri.

Yavuze ko muri uwo mujyo, bateganya gutegura amasezerano y’imikoranire hagati y’Akarere ka Ferwaba hagamijwe guteza imbere mu buryo burambye, umukino wa Basketball muri aka Karere.

Amafoto

Umuyobozi wa Ferwaba, Desire Mugwiza.

 

FERWABA urges Rubavu District to establish a basketball team/ Photos by Germain Nsanzimana

Auric Kabano, a high school basketball player

Elie Nsengiyumva

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *