Madamu Clare Akamanzi wayoboye Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) kuva mu 2017 kugeza mu 2023, yagizwe Umuyobozi w’Ishami ry’Afurika ry’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (NBA Africa).
Uyu Mugore uzobereye ibijyanye n’ubuyobozi mu bucuruzi akaba n’umunyamategeko mu bucuruzi n’ishoramari mpuzamahanga, ategerejwe gutangira inshingano tariki ya 23 Mutarama 2024.
Ubuyobozi bwa NBA bwemeje ayo makuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Ukuboza 2023, akaba agiye gusimbura Victor Williams uzasoza imirimo ye muri uku kwezi k’Ukuboza.
Clare Akamanzi yahawe kuyobora NBA Africa ni impuguke mu by’amategeko akaba n’umucuruzi wabigize umwuga, akaba yaratangiye umwuga we guhera mu mwaka wa 2004 mu Muryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi (WTO), ubwo Guverinoma y’u Rwanda yamwoherezaga nk’uhagarariye inyungu zayo z’ubucuruzi muri uwo Muryango.
Nyuma yaje koherezwa muri Ambasade y’u Rwanda mu Bwami bw’u Bwongereza nk’Umudipolomate ushinzwe Ubucuruzi. Yagarutse mu Rwanda mu mwaka wa 2006 ubwo yahabwaga inshingano zo kuba Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’u Rwanda cyari gishinzwe guteza imbere ishoramari n’Ishoramari (RIEPA) ari na cyo cyaje guhinduka RDB mu 2008.
Muri uwo mwaka yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije wa RDB ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi na serivisi, akomeza n’izindi nshingano muri icyo kigo kugeza ubwo yasubiye kwiga akagaruka ahabwa inshingano mu Biro by’Umukuru w’Igihugu ari na ho yavuye agirwa Umuyobozi Mukuru wa RDB.
NBA Africa yashyizweho muri 2018 n’Imana y’Ubugetsi ya NBA yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hagamijwe gufasha abakiri bato kugaragaza impano zabo.
Ikigo cy’Ishyirahame rya Basketball muri Amerika, gifite inshingano zo kuzamura impano muri uyu mukino ku Mugabane w’Afurika.
NBA Africa yafashije Leta yu Rwanda kuvugura ikibuga cya basteball muri Lcyee de Kigali aho kugeza kwakira abantu barenga 1500 bicaye neza, kikaba cyaruzuye gitwaye akayabo k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 200.
Si ibibuga gusa NBA Africa itanga umusanzu mu kubaka kuko isanzwe inategura umwiherero w’abakiri bato bakina Basketball mu bihugu bitandukanye birimo Misiri, Nigeria, Sénégal no mu Rwanda.