Basketball: Abanyamuryango ba Ferwaba bagiye gutora ubuyobozi bushya

0Shares

Tariki ya 21 Ukuboza 2024, Abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (Ferwaba), bazahurira mu nteko rusange izakorwamo amatora yo gushyiraho komite nshya izayobora iri Shyirahamwe muri manda y’imyaka ine iri imbere.

Muri aya matora, hateganyijwe kuzatorerwa umwanya wa Perezida ndetse n’indi myaka yo muri Komite nyobozi.

Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda, riyoborwa na Mugwiza Desire kuva mu 2013. 

Umuyobozi wa Komite ishinzwe gutegura amatora muri Ferwaba, Albert Kayiranga, yatangaje ko kwakira kandidature byatangiye, bikazasozwa tariki ya 13 Ukuboza 2024. Bivuze ko ari iminsi 7 mbere y’itariki y’amatora nyirizina.

Bucyeye bwaho, tariki ya 14 Ukuboza 2024, hazatangwa urutonde ntakuka rw’Abakandida n’imyanya bazaba biyamamajeho.

Albert Kayiranga yasabye abifuza kuba Abakandida ko bagomba kuba bujuje ibisabwa, kuko hazakurikizwa icyo amategeko y’Amatora ateganya. Uzaba atabyujuje, Kandidature ye ntizemerwa.

Mu kiganiro na The NewTimes, Albert Kayiranga yagize ati:“Komisiyo y’Amatora muri Ferwaba ifite amategeko n’amabwiriza igenderaho. Abifuza kuba Abakandida bagomba kuyakurikiza. Kunyuranya nayo, bishobora gutuma umukandida abura amahirwe”.

Yakomeje agira ati:“Abakandida turabasaba kubahana, koroherana ndetse no kurangwa n’indangagaciro mu gihe bazaba biyamamaza”.

Ibisabwa Abakandida

  1. Kuba uri Umunyarwanda kandi utari munsi y’Imyaka 21
  2. Kuba utarahanishijwe Igifungo kirengeje Amezi 6
  3. Kuba waratanzweho Umukandida n’Ikipe ubereye Umunyamuryango
  4. Ikipe itanga Umukandida n’iyemewe nk’Umunyamuryango wa Ferwaba.

Komite icyuye igihe ya Ferwaba, yari iyobowe na Mugwiza Desire, wari wungirijwe na Nyirishema Richard (Kuri ubu ni Minisitiri wa Siporo) na Pascale Mugwaneza.

Ubwo yajyaga ku buyobozi bw’Ishyirahamwe rya Basketball mu 2013, Mugizwa Desire yari asimbuye Kalisa Eric Salongo weguye.

Mbere y’uko Mugwiza atangira kuyobora Ferwaba, yayoborwaga na Albert Kayiranga nk’umusigire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *