Banki y’Isi yongeye gushyira u Rwanda mu bihugu biteza imbere Ubukungu bw’Afurika

Abasesengura iby’ubukungu baravuga ko raporo zikomeje gushyira u Rwanda ku myanya y’imbere, zidakwiye gutuma rwirara ngo rwagezeyo, ahubwo zikwiye gutuma rukora cyane kurushaho.

Ni nyuma y’uko raporo ‘CPIA’ ya Banki y’Isi, yongeye gushyira u Rwanda ku mwanya wa mbere, mu bihugu bifite ingamba na politiki byiza bigamije guteza imbere ubukungu bwa Afurika.

Raporo nshya yiswe CPIA Africa, yongeye gushyira u Rwanda ku mwanya wa mbere n’amanota 4,1 kuri 6.

Abakora iyi raporo bashingira ku bipimo 4 by’ingenzi, birimo imucungire y’ubukungu, ishyirwaho rya za politiki zorohereza ubucuruzi n’ishoramari, politiki zo guteza imbere uburinganire kuri bose, ndetse n’imicungire y’inzego z’abikorera n’ibigo byigenga.

Aha hose, u Rwanda rwagize amanota ari hejuru ya 4, ariko aho rwagize menshi ni mu rwego rwo guteza imbere uburinganire kuri bose rwagize amanota 4,4, ndetse no gushyiraho politiki nziza ku bucuruzi n’ishoramari ruhabwa amanota 4,2 kuri 6.

Ni amanota meza ukurikije n’ibindi bihugu byo muri Afurika, kuko nta kindi gihugu gifite amanota arenze 3,9 ariko ntabwo bihagije kuko hari byinshi bikenewe kongera gushyirwamo imbaraga kugira ngo amanota akomeze kuzamuke kurushaho, nk’uko bisobanurwa na Straton Habyarimana, impuguke akaba n’umusesenguzi muby’ubukungu.

Umugabane wa Afurika uratanga icyizere ko mu bihe biri imbere uzakomeza gutera imbere mu bukungu, mu gihe leta z’ibihugu zikomoje gushyiraho ingamba na politiki byo guteza imbere abikorera nk’uko byemezwa na Banki y’Isi.

Perezida w’itsinda rya Banki y’Isi, Ajay Banga yemeza ko ubukungu bwa Afurika, butanga icyizere cy’ejo hazaza, kubera umubare munini w’abakiri bato.

Aha yari mu nama iheruka kubera I Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu kwezi kwa 4, muri uyu mwaka.

Raporo ya CPIA ariyo Country Policy and Institutional Assessment mu magambo arambuye, isesengura politiki zitandukanye zigamije iterambere n’uruhare rw’ibigo by’abikorera mu bukungu bwa buri gihugu mu bihugu by’Afurika.

Mu myaka 10 ishize, U Rwanda rwakunze kuza mu myanya ya mbere n’amanota ari hejuru ya 4 kuri 6.

Raporo y’uyu mwaka, ibihugu byinshi byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, bifite amanota 3,1 nk’impuzandengo rusange.

Ibindi bihugu bikurikira u Rwanda kuri iyi raporo ni Benin na Cabo Verde bifite amanota 3,9, mu gihe Togo na Cote d’Ivoire bifite 3,8.

Ibihugu biza ku myanya ya nyuma ni Sudan y’epfo na Eritrea bifite inota 1,7.

Perezida Kagame n’abandi banyacyubahiro ubwo hashyirwaga ibuye ry’ifatiizo ahagiye kwagurirwa Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bizatuma byongera ubushobozi mu bijyanye na serivisi bitanga ndetse bigafasha Igihugu mu cyerekezo cyo kuba igicumbi cy’ubuvuzi ndetse n’ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi muri rusange ku mugabane wa Afurika.

Kimwe mu bikorwa bidafitiye akamaro u Rwanda gusa, ahubwo n’Umugabane wa Afurika muri Rusange. (RBA & THEUPDATE)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *